Madame Jeannette Kagame na Madame Neo Masisi, umugore wa Perezida wa Botswana, ku wa 27 Kamena 2019, basuye ibikorwa by’umuryango Botswana-Baylor wita ku bana n’ingimbi barwaye Kanseri n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri Botswana.
Mu bikorwa basuye harimo ikigo “Botswana-Baylor Children’s Clinical Center of Excellence”, giha serivisi z’ubuvuzi abana n’ingimbi bafite virusi itera Sida n’abarwaye kanseri.
Madame Jeannette Kagame yanasuye isomero ry’ingimbi n’icyumba cya mudasobwa biri muri icyo kigo, ndetse aboneraho no kuganiriza abana bagikurikiranirwamo.
Uretse kwita ku bana n’ingimbi, iki kigo giherereye i Gaborone muri Botswana kinatanga serivisi ku miryango y’abana bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.
Ikigo “Baylor Children’s Clinical Center of Excellence” cyubatswe na Leta ya Botswana ku bufatanye n’abikorera bo muri Botswana ndetse n’Ishuri ry’Ubuvuzi rya Baylor muri icyo gihugu, binyuze mu mushinga w’iryo shuri wo gukurikirana abana bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, “Baylor International Pediatric AIDS Initiative (BIPAI)”, watangiye muri Kamena 2003.
Botswana Baylor ni umwe mu miryango y’abagiraneza yemewe muri Botswana ukorera mu bitaro by’icyitegererezo bya kaminuza byitwa “Princess Marina Hospital”.
Mu ntego za Botswana Baylor harimo kubaka ahazaza haha abana bose amahirwe yo kubaho igihe kirekire n’ubuzima bwiza, binyuze mu kubaha serivisi nziza z’ubuzima,uburezi no gukora ubushakashatsi mu by’ubuzima.
Muri serivisi iki kigo gitanga harimo ubuvuzi bw’abana, ubushakashatsi, umushinga wo kuvura abana barwaye igituntu n’abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida, isanamutima n’ubujyanama, kwigisha ibijyanye n’imirire myiza, gusuzuma no kuvura kanseri, kwigisha ndetse no gutanga amahugurwa.