Brazil yahaye u Rwanda imyambaro irinda abaganga bita ku barwayi ba COVID-19

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, cyakiriye impano y’imyambaro 1,650 igenewe kurinda abaganga bita ku barwayi ba Covid-19, yatanzwe n’igihugu cya Brazil, mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’icyo cyorezo.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC, ni we wakiriye iyo myambaro

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC, ni we wakiriye iyo myambaro

Iyo myambaro igenewe abaganga bita bya hafi ku barwayi ba Covid-19, cyane cyane abarembye bafite ibibazo byo guhumeka, mu rwego rwo kubarinda (abaganga) kwanduzwa n’abarwayi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, DR. Sabin Nsanzimana wakiriye iyo myambaro, yavuze ko iyi mpano y’igihugu cya Brazil ije kunganira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19.

Yagize ati “Iyi mpano yatanzwe na Repubulika ya Bresil ije kunganira gahunda ya Leta yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19”.

Ambasaderi wa Brezil mu Rwanda, Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra, yavuze ko iyi ari gahunda igihugu cye cyihaye yo gufasha ibihugu binyuranye ku isi n’u Rwanda rurimo, mu rwego rwo guhangana na Covid-19, hagamijwe kurengera ubuzima.


Yagize ati “Iyi mpano iri muri gahunda ya Guverinoma ya Bresil ku isi yose yo gushyigikira ibihugu birimo n’u Rwanda, mu rugamba rwabyo rwo guhangana n’icyorezo no kurokora ubuzima”.

Yongeyeho ko iki ari ikimenyetso cyerekana ubushake bwa Bresil bwo gufatanya n’u Rwanda.

Iyo myambaro yatanzwe binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP), mu rwego rwo kwihutisha itangwa ryayo, bitewe n’uko iri shami (WFP), ryizeweho kwihutisha itangwa ry’ibintu haba mu Rwanda no ku isi yose.


Uhagarariye WFP mu Rwanda, Edith Heines, yagize ati “Tubifashijwe na Bresil, WFP iri gutanga impano kuri Minisiteri y’Ubuzima, mu rwego rwo gufasha kurinda abakora murwego rw’ubuvuzi kwandura iyi virusi”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, abantu bari bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ari 4,738, mu gihe abandi 2,991 ari bob amaze gukira icyo cyorezo, naho abandi 27 kikaba kimaze kubahitana. Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 479,010.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.