Breaking:Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemeje ko APR ihabwa igikombe shampiyona ikarangira

Inama nyunguranabitekerezo yahuzaga amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemeje ko ikipe ya APR FC igomba guhabwa igikombe cya shampiyona


Kuri uyu wa Gatanu hifashishijwe ikoranabuhanga, habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje amakipe y’icyiciro cya mbere, igamije gusuzuma uko amarushanwa y’umwaka w’imikino 2019/2020 uzasozwa.

Muri iyi nama, habayeho gutorera uko uyu mwaka wazasozwa, aho amakipe 13 muri 16 y’icyiciro cya mbere, yatoye shampiyona isozwa ku munsi yari igezeho, ikipe ya APR FC igahabwa igikombe cya shampiyona.

Hemejwe kandi ko nta kipe n’imwe izamanuka mu cyiciro cya kabiri, gusa umunyamuryango umwe nawe atora ko umwaka utaha w’imikino wazaba ugizwe n’amakipe 18.

Ku munsi w’ejo hateganyijwe indi nama izahuza amakipe y’icyiciro cya kabiri, nyuma yaho Komite Nshingwabikorwa ya FERWAFA ikazaterana igafata umwanzuro wa nyuma

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.