Britney Spears ukunze gushyira amafoto ye ku karubanda yambaye ubusa yavuze ikibimutera kuburyo yanabyanditseho igitabo (Reba Amafoto)

Umuhanzikazi w’icyamamare, Britney Spears, uzwiho gukunda gushyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa, yashyize avuga impamvu ibimutera.Britney Spears umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya ‘Pop’, ari mu byamamarekazi bikunze kurangwa no kwerekana ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye impamvu ibimutera ndetse anahishura ko ntasoni bimutera.

Mu kiganiro ya giranye na The New York Times, cyagarukaga ku gitabo cye ‘The Woman In Me’ azasohora tariki 24 Ukwakira 2023, uyu muhanzikazi yabajijwe ibigize iki gitabo maze avuga ko gikubiyemo ukuri ku buzima bwe ndetse n’ibisubizo by’ibibazo abafana be bamwibazaho.Uyu muhanzikazi agiye gusohora igitabo yise ‘The Woman In Me’ azasobanuramo birambuye kubijyanye no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe.

Britney Spears yakomeje agaruka ku kuba iki gitabo kizasobanura birambuye impamvu akunze kwerekana amafoto y’ubwambure bwe ku mugaragaro. Yagize ati: ”Abazagisoma bazabona igituma nkunda kugaragaza amafoto y’ubwambure bwanjye. Gusa ukuri ni uko njyewe kuva kera sinkunda kwambara imyenda ihisha imiterere yanjye”.

Yakomeje agira ati: ”Amafoto y’ubwambure bwanjye nakunze kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga kugirango nerekane ko ntatewe isoni n’uko meze kandi ntekereza ko bifite aho bihuriye no kuba ntakunze kwambara imyenda intwikiriye hose. Abanzi barabizi ko imyambaro yanjye ari ‘Bikini’ cyangwa amakanzu magufi. Kwifotoza nambaye ubusa rero mba ngirango nereke abagaya uko nteye ko nta kibazo mbifiteho”.

Indi mpamvu ngo nukugirango yerekane ko adatewe isoni n’uko ateye kuko benshi bakunze kubigaya ndetse ngo yagirango yerekane ko asigaye yigenga. Britney Spears w’imyaka 41 yakomeje agira ati: ”Mwibukeko kuva mu 2008 kugeza mu 2021 nari narambuwe(Conservatorship) uburenganzira bwanjye. Kuva nabusubizwa nakunze gushyira hanze amafoto nambaye ubusa nk’ikimenyetso cy’uko ningenga ntamuntu ukimbwira uko ngomba kwitwara”.

Mu bihe bitandukanye, Britney Spears yaranzwe no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe:The New York Times yatangaje ko nubwo Britney Spears avuga ko ntasoni aterwa no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bwe, nyamara biri mu byamuteranije n’abana be kuko mu 2022, imfura ye yitwa Preston Federline w’imyaka 18 yabwiye TMZ ko mubituma atumvikana na nyina harimo nk’imyitwarire ye isebya umuryango wabo cyane cyane nko gusohora amafoto y’ubwambure bwe akayereka isi yose ku mbuga nkoranyambaga.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.