kuri icyi Cyumweru tariki 3 Mata 2022 mw‘ijoro rya kabiri rya Wrestlemania yabereye kuri Stade ya AT&T muri Leta ya Dallas, Brock Lesnar wari wibitseho igikombe cya WWE Champonship yatsinzwe na Roman Reigns muri “Winner Takes It All”,.
Uyu mukino wari utegerejwe kurusha iyindi wahawe inyito ya “Winner Takes It All”, bitewe n’uko Roman Reigns yari yibitseho igikombe gikuru cyo mu cyiciro cya Smack Down kizwi nka WWE Universal Championship mu gihe Brock Lesnar yari afite icyo muri RAW cya WWE Championship.
Aba bagabo bombi bakubitanye nta mbabazi umwe agirira mugenzi we gusa nyuma y’iminota 12 Roman Reigns akoresha tekiniki ye izwi nka ‘spear’, akubita umutwe Brock Lesnar waguye hasi hakabarwa inshuro eshatu atarinyagambura aba atsinzwe atyo.
Ibi byatumye Roman Reigns atwara igikombe cya WWE Championship ku nshuro ya kane akomeza no kurinda igikombe cye cya WWE Universal Championship amaranye iminsi 582.
Indi mikino ikomeye yabaye ni uwahuje abakinnyi bo mu bikundi (Tag Team) aho igikundi cya RK-Bro kirimo Randy Orton na Matt Riddle cyagumye kurinda igikombe cya RAW Tag Team Championship kuberako batsinze ibikundi bibiri bari bahanganye ari byo; The Street Profits na Alpha Academy.
Umunsi wa mbere wa Wretlemania wabaye ku wa Gatandatu ubwo hari hategerejwe imikino ibiri karundura mu bagore.
Uwabanjirije indi ni uwahuje Bianca Belair na Becky Lynch bari bahanganiye igikombe cya WWE Raw Women’s Championship kigekanwa na Bianca wari ugisanganywe.
Charlotte Flair yakomeje kurinda igikombe cya WWE Smack Down Women’s Championship ubwo yatsindaga Ronda Rousey akoresheje iminota 18.
Ni ku nshuro ya 38 Wrestlemania, umuhango ukunzwe cyane kurusha indi muri WWE yari ibaye.
Roman Reigns Yatsindiye ibihembo bibiri
VIDEO