Bruce Melodie ashyize hanze amashusho y’indirimbo “A l’aise” afatanyije n’icyamamare Innos B wo muri Congo (Reba Video)

Umuhanzi Bruce Melodi uri gutumbagiza muzika ye hejuru cyane , nyuma yo gukorana n’abandi bahanzi bakomeye ubu noneho yakoranye n’umunye Congo ukunzwe cyane Innos B bashyira hanze indirimbo yitwa “A l’aise” ifite amashusho.

Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’amezi atatu aba bahanzi bafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda yo kuyisohora bitewe n’uburyo muri Kamena 2022 umwuka wari mubi cyane hagati y’u Rwanda na RDC.

Muri Kamena 2022 Bruce Melodie na Innoss’B bari basohoye amafoto ateguza abakunzi babo indirimbo nshya biteguraga gusohora icyo gihe, nyuma y’iminsi mike aba bahanzi bafashe icyemezo cyo kubihagarika.

Nyuma y’amezi atatu, kuri uyu wa Gatanu Bruce Melodie yayishyize hanze isohokana n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie na Innoss’B mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yafashwe na Madebeats.

Innos B umuhanzi ukomeye ukomoka mu R.D.Congo

Iyi ndirimbo igiye hanze nyuma y’izindi uyu muhanzi yari amaze igihe asohora zirimo ‘Akinyuma’ na ‘Arabinyegeza’ yasohoye mu minsi ishize ubwo yari avuye i Burundi mu bitaramo yahakoreye nyuma y’ibizazane bikomeye.

Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie ibaye iye ya gatatu akoranye n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gihe cy’amezi make amaze akorana na sosiyete ya 1:55AM Ltd iri kumufasha mu muziki.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.