Abakunzi ba muzika n’imyidagaduro muri rusange haba abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo bakomeje gukangurirwa gutora bashyigikira abagiye babanyura bakanabashimisha kugira ngo haboneke uzahiga abandi dore ko hazaca uwambaye kubera ibikomerezwa nyarwanda na mpuzamahanga bihanganye.
Kuva ku wa 8 Ugushingo kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2023 saa sita z’ijoro, hari kuba amatora ari gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Uwifuza gushyigikira icyamamare akunda asura urubuga https://watch.rw/voting/karisimbi-entertainment-award-2023
Utora asabwa gutora umuhanzi cyangwa ikindi cyamamare yifuza guha amahirwe yatuma ayobora abandi mu majwi. Uretse amajwi y’abatora kuri internet agize 60% hazarebwa n’amajwi y’akanama nkemurampaka azaba afite 40%.
Byitezwe ko abazahiga abandi muri Karisimbi Entertainment Awards 2023 bazashyikirizwa ibihembo mu minsi iri imbere. Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Event yabwiye umunyamakuru ko mu minsi ya vuba bazatangaza aho ibi bihembo bizatangirwa ndetse n’abazasusurutsa abazabyitabira.
Icyiciro cy’abahanzikazi bahize abandi (Best Female Artist): Bwiza, Ariel Ways, Vestine&Dorcas, Alyne Sano na Marina. Icyiciro cy’abahanzi b’abagabo bahize abandi (Best Male Artist): Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Danny Nanone, Kenny Sol, Bruce Melody na Christopher. Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Fifi Raya, Shemi, Da Rest, Jowest, Manike, Karigombe, SKY 2 na Yago Pon Dat.
Harimo n’ibindi byiciro kuko hazanahembwa uwahize abandi muri East Africa haba mu bagore ndetse n’abagabo akaba umuhanzi w’umwaka , aho mu bagabo abahatanira uyu mwanya harimo Bruce Melodie , Diamond Platnums , Eddy Kenzo , Kaligraph Jones , Drama T ndetse na The Ben.
Naho mu bagore bahatarira umyanya w’umuhanzikazi w’umwaka muri East Africa hakaba harimo Bwiza, Natacha , Sheebah , Azawi , Zuchu ndetse na Spice Diana.
KANDA HANO MAZE UBONE UKO UTORE UGAHESHA AMAHIRWE UWAGUSUSURUKIJE