Bruce Melodie yagarutse i Kigali bucece avuye muri Amerika aho yari amaze iminsi ari mu bihe byiza na Shaggy (Amafoto)

Bruce Melodie ukomeje kwandika amateka akomeye muri muzika yagarutse i Kigali bucece akubutse mu rugendo yari yaragiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , aho yari kumwe n’umunya Jamaica w’ikirangirire kw’Isi Shaggy bafatanyije kugusurutsa abantu mu bitaramo mu ndirimbo ya “When She’s Around” bakoranye.

Ni mu bitaramo ngaruka mwaka bifasha abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwishima bizwi nka ‘iHeart Radio Jangle Ball’.
Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, ahagana saa tatu z’ijoro.

Yari wenyine, aho yakiriwe na Kenny, umuvandimwe Coach Gael washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM.

Nta munyamakuru wigeze amenya igaruka rye mu Rwanda, ahanini bitewe n’imyiteguro yo kuririmba mu gitaramo “Move Africa: Rwanda” azahuriramo na Kendrick Lamar kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023.

Umwe mu bareberera inyungu ze yabwiye InyaRwanda, ko bari kwitegura iki gitaramo mu buryo bukomeye ‘kuko dukeneye ko kizaba icy’amateka akoze’.

Mbere yo kugaruka i Kigali, yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

 

Bruce Melodie yaje ari wenyine

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.