Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
Muri uku kwezi kwa Kanama, ni bwo abahinzi baba basoza igihembwe cy’ihinga C bitegura igihembwe cy’ihinga A gitangira muri Nzeri.
Igihembwe cy’ihinga C kirangwa ahanini n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bukorerwa mu bishanga, nk’uko bivugwa na Hakuzweyezu Pacifique ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera.
Sijyenibo Jean Damascene, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, avuga ko biteguye igihembwe cy’ihinga A gitangira muri Nzeri, kikitabirwa cyane n’abahinzi baginga imusozi, kuko ngo abo mu gishanga badahinga kubera imyuzure, uretse abahinga mu bishanga bitunganyije.
Uwo muyobozi avuga ko mu byo bakoze nko kwitegura igihembwe cy’ihinga harimo guhugura abacuruzi b’inyongeramusaruro, kugira ngo bamenye gukoresha ikoranabuhanga bityo mu bikorwa byabo bajye birinda gukora ku mafaranga bityo bibafashe mu kugeza ifumbure ku bahinzi bayikeneye kandi banirinde icyorezo cya Coronavirus.
Ku bijyanye no kubona imbuto, Sijyenibo avuga ko abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bafite ubutaka bahingaho, bo bazahabwa imbuto y’ibigori ku buntu, naho abandi bahinzi bazagura imbuto uko bisanzwe, kuko nubwo hariho icyorezo, ariko nta ngaruka cyagize ku bahinzi, n’ubundi barejeje baragurisha uko bisanzwe.
Umuhinzi uhingira abandi ubu umubyizi ni 1,200Frw, ariko nibigera mu kwa Cyenda, umubyizi w’umuhinzi ushobora kugera no ku 1,500Frw, ku buryo rero ngo bidakenewe ko abahinzi bunganirwa mu kubona imbuto mu gihe bitegura igihembwe cy’ihinga A kizatangira muri Nzeri uyu mwaka.
Ibyerekeye kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uwo muyobozi avuga ko n’ubundi abahinzi badahinga begeranye, kuko bahana nibura metero eshatu hagati yabo, ngo keretse iyo bari muri koperative, kandi na bwo komite nyobozi yayo igenzura iyubahirizwa ry’iryo bwiriza ryo guhana intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo.
Kwambara agapfukamunwa byo keretse igihe baba bahinga begeranye ariko ubundi umuntu ahinga wenyine ngo si ngombwa kugahingana.
Umuhinzi witwa Habanabakize Valens wo mu Mudugudu wa Gatwe, mu Kagari ka Bitaba mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, ni umuhinzi w’ibigori, uhinga imusozi.
Avuga ko mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga A, ubu ngo barimo gutegura imirima no kwiyandikisha muri gahunda ya ‘smart nkunganire’.
Uko bikorwa ngo umunhinzi yiyandikisha ku mujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu, urutonde rukajyanywa kwa ‘agronome’ w’umurenge, na we akarugeza ku muntu ukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) witwa’ Agro dealer’, icyo uwo akora ni ukuvana imbuto n’inyongeramusaruro kuri RAB akazishyikiriza abahinzi bazikeneye.
Umuntu utariyandikishije muri iyo gahunda ya smart nkunganira aho umuhinzi yiyishyurira 50% na Leta ikamwishyurira 50%, ngo ntashobora kubona imbuto cyangwa inyongeramusaruro kwa ‘agro dealer’ nk’uko bisobanurwa na Habanabakize.
Yagize ati “Niba ‘agro dealer’ afite urutonde rw’abahinzi 5,000 mu Murenge bakeneye imbuto ituruka muri RAB, ubwo natumiza imbuto azatumiza ijyanye n’uwo mubare afite, undi waza kuyishaka atariyandikishije mbere ntashobora kuyibona. Ubu rero turimo turiyandikisha muri iyo gahunda”.
Habanabakize avuga ko nubwo bidasanzwe guhinga mu gihe hari icyorezo nka Coronavirus, ariko ngo biteguye guhinga bakanubahiriza amabwiriza yo kukirinda, abahinzi bagahana intera, niba umuntu yahingishaga abahinzi 20 mu murima umwe akabagabanya agakoresha 10 mu rwego rwo kwirinda ko begerena bakaba bakwanduzanya.
Mukabugingo Immaculée wo mu Mudugudu wa Bizenga mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy’ihinga A, ubu ngo barahumbika imbuto bazatera mu kwa Cyenda ndetse no gutegura imirima n’ifumbire kuko ngo ifumbire mvaruganda barayibona muri gahunda ya ‘nkunganire’, ariko bakagorwa no kubona iy’imborera yo kuvangamo.
Uwo muhinzi avuga ko ubu RAB ndetse n’umushinga witwa ‘Hinga weze’ na wo ukorera mu Karere ka Bugesera, bahuguye abajyanama b’ubuhinzi, umwe muri buri mudugudu, kugira ngo abo bahuguwe na bo bahugure abandi mu buryo bwo gutegura ifumbire y’imborera bifashishije ibyatsi, amase n’amazi, bakabishyira mu kinogo bateguye bikamara amezi abiri, ifumbire y’imborera ikaba iratunganye ishobora kuvangwa n’imvaruganda umuhinzi agafumbira.
Mukabugingo na we ari mu bahawe ayo mahugurwa nubwo na we asanzwe ari umuhinzi uhinga imboga zitandukanye nk’intoryi, amashu, inyanya na puwavuro akabihinga imusozi ndetse no mu gishanga.
Yemeza ko guhinga mu gishanga mu gihembwe cy’ihinga A biba ari nko gupima amahirwe kuko bataba bizeye kugira icyo basarura kubera imvura iba ishobora guteza imyuzure imyaka ikarengerwa.
Ibijyanye no gihinga birinda, Mukabugingoi yagize ati “Corona ntiyatuma duhagarika imirimo, kuko batubwiye ko nta muti nta n’urukingo, muri rusange twambara agapfukanwa iyo turi kumwe turi benshi, naho umuntu ari wenyine mu murima ntakambara. Corona irahari ariko ntizaduca intege, tuzakomeza dukore, n’iyo baduhugura batubwira gukora kandi tukanirinda”.
Ibyo guhinga kandi banirinda icyorezo cya Coronavirus Mukabugingo abihuriyeho na Mukashimwe Claudette baturanye aho mu Murenge wa Musenyi, uvuga ko we yiteguye guhinga mu gihembwe A, kuko muri iki cya C kigana ku musozo ngo yari yahinze inyanya, ariko zera ari nyinshi ku buryo ubu ngo ibase nini bayigurisha amafaranga y’u Rwanda igihumbi (1000Frw), kandi mu minsi ishize yaraguraga na 5,000 Frw. Gusa ngo biteguye guhinga nubwo n’icyorezo gihari kandi bakanirinda.