Abaturage bo mu Bugesera biyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire mu isuku n’isukura, bemeza ko bagomba kujya bafashanya bakumira umwanda mu miryango yabo.
Hari mu mahugurwa yari yatanzwe n’umuryango ‘Rwanda Young Water Professional’ hagamijwe kwigisha abaturage gushyigikira iri hamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa by’amazi ku isuku n’isukura.
Nishimwe Ritha impuguke mubya amazi ku isuku n’isukura mu muryango ‘Rwanda Young Water Professional’ yavuzeko bateguye aya mahugurwa kugirango bigishe abaturage bo muri Bugesera kugira uburinganire no gushyigikirana mu bikorwa by’isuku n’isukura.
Ritha yagize Ati: “Aya mahugurwa agamije kwigisha abaturage muri rusange ,uburyo bashyigikirana mungo zabo no mu muryango mugari , kugirango bakureho imyumvire idindiza iterambere ry’umugore n’iterambere ry’umuryango , imyumvire mu budasumbana hagati y’umugabo n’umugore.”
Ndayisaba Viateur, umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Bugesera avuga ko ubundi umuntu akwiye kumenya ibikenewe ngo yitwe umuntu ufite isuku n’isukura.
Viateur yagize Ati: “Imyumvire yari iri heza ariko turasha ko iba heza cyane kuburyo uzajya usanga Umuturage wo mu karere ka Bugesera wamubaza isuku akumva aratyaye, akumva ko agomba kugira ubwiherero , akumva ko agomba gukaraba intoki kandi mu buryo bwiza birigwa, akumva ko agomba gusukura aho aba , akoza amenyo nibindi”.
Umuryango wa Mutabazi Aloys na Mukankusi Germaine bemeza ko bagomba kujya bafatanya mu bikorwa byo kunoza isuku, n’isukura mu rugo rwabo.
Germaine yagize Ati: “Kwimakaza uburinganire ku mazi , twebe tuzafatanya , dufite amazi meza , mu rugo dufite robine , tuzajya dufatanya n’umuryango wanjye amazi tuyashyire mu kintu gisukuye , niba ari ayo kunywa tuyateke tuyabike ahakwiye kugirango abana n’umuryango dushobore kunywa amazi meza.
Ibikoresho tubikoreshe ubundi tubisukure dukoresheje ayo mazi meza , ubundi tubibikane isuku dufatanyije”
Mutabazi Aloys we akomeza agira Ati: “Isuku yo murugo muri rusange nuko twese tugomba gufashanya , ahakenewe ko dukoresha amazi nkamufasha igihe ari mu bindi.”
Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe hahuguwe abagera kuri 80 barimo abayobozi mu karere, mu mirenge, ndetse n’imiryango irimo abagore n’sbagabo.