Bugesera: Abantu 40 bari bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ubushera borohewe

Ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Kagomasi, Akagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abantu bagera kuri 40 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu rugo rw’uwitwa Tuyizere Didace ndetse n’urwa Ndikumana Didier.


Impamvu ubushera bwashigishiwe mu ngo ebyiri zitandukanye bikarangira bwose bufite ikibazo, ngo ni uko amasaka izo ngo zombi zakoresheje ari amwe. Ngo yari amasaka yo kwa Tuyizere Didace, nyuma ayahaho umuturanyi we Ndikumana Didier,na we ashigishaho azimanira abantu batandatu bari baje kumuha umuganda wo kumusanira inzu.

Ubundi ngo bwari ubushera bashigishe bwo kunywa iwabo mu ngo bisanzwe, ariko nyuma yo kubunywa, bo ndetse n’abaturanyi babo babunyoyeho, batangiye kugira ibibazo byo kubabara mu nda cyane ndetse n’umutwe.

Nyuma byaje kugera ku buyobozi bw’Umurenge buratabara, abo barwayi bajyanwa kwa muganga. Muri abo 40 harimo 18 byagaragaraga ko barembye kurusha abandi, abo bahise boherezwa ku bitaro by’Akarere ka Bugesera, ADEPR-Nyamata, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Kadafi Aimable.

Abandi 22 bari barwaye ariko batarembye cyane, ngo bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gashora bitabwaho ku buryo bukeye bwaho ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, bose batashye mu ngo zabo bameze neza.

Abo 18 bajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Bugesera na bo, biteganyijwe ko bataha uyu munsi tariki 18 Kamena, nk’uko byemezwa na Kadafi uyobora Umurenge wa Gashora, kuko ubu ngo bose bameze neza, nta n’umwe ugifite ikibazo.

Ku bijyanye no kumenya icyari mu bushera banyoye bikarangira bajyanywe kwa muganga igitaraganya, inzego zibishinzwe ngo zafashe ibizami(samples) ku bushera banyoye, ku ifu yari yasigaye bashigisha, ndetse no ku masaka bakoresheje.

Ibyo bizami byoherejwe kuri Laboratwari kugira ngo bapime bamenye aho ikintu cyahumanyije abantu cyaturutse.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.