Guhera tariki ya 8 kugera ku ya 15 Nzeri 2020, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’abavuzi b’amatungo (Veterineri) bikorera bo muri ako karere, ubu bari mu gikorwa cyo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama), indwara ya muryamo ikunda kuzibasira mu gihe cy’imvura.
Nk’uko bisobanurwa na Uwitonze Hyacenthus, muryamo ni indwara ifata ihene cyangwa intama, zikazana ibintu bimeze nk’ibicurane, zikabyimba umutwe, kandi ni indwara mbi kuko amatungo ashobora kuyanduzanya hagati yayo, kandi ikaba yica.
Amatungo yafashwe n’iyo ndwara ntashobora kugurishwa cyangwa se ngo abagwe aribwe kuko inyama zayo zishobora kwanduza abantu, ahubwo n’iyo itungo rirwaye iyo ndwara ripfuye riratabwa mu butaka.
Iyo ndwara yibasira ayo matungo mu gihe cy’imvura, kandi biteganyijwe ko izagwa cyane muri uku kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira, iyo ngo akaba ari yo mpamvu bahisemo gukingira ayo matungo, kugira ngo indwara iramutse inaje izasange ayo matungo yaramaze gukingirwa.
Inkingo ziterwa ayo matungo zitangwa na RAB, zigaterwa n’abavuzi b’amatungo b’imirenge y’Akarere ka Bugesera uko ari 15 ndetse n’abavuzi b’amatungo bikorera basanga muri buri mu murenge.
Abo bavuzi bikorera batanga umusanzu wabo mu gukingira amatungo batishyurwa, kuko mu ndangagaciro zigenga umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, ngo harimo ivuga ko umuvuzi w’amatungo aho ari hose, agomba kugira uruhare mu gukumira no kurinda indwara z’ibyorezo mu matungo.
Iyo igikorwa cyo gukingira kirimo kubera mu mirenge batuyemo batanga umusanzu wabo, ariko bitabujije ko ufite ikiraka ajya kugikora nk’uko Uwitonze abivuga.
Uko igikorwa cyo gukingira ayo matungo kirimo gukorwa ubu, imirenge 15 y’Akarere ka Bugesera yagabanyijwemo amatsinda atatu.
Tariki ya 8-9 Nzeri 2020, hakingiwe amatungo yo mu Mirenge ya Shyara, Mareba, Musenyi, Gashora na Juru. Tariki 10-11 Nzeri 2020, harakingirwa amatungo yo mu Mirenge ya Nyarugenge, Ngeruka, Nyamata, Mayange na Rilima, naho Tariki 14-15 Nzeri 2020, hazakingirwa amatungo yo mu Mirenge ya Ruhuha, Kamabuye, Ntarama, Rweru na Mwogo.
Uwitonze avuga ko umurenge bagezemo, bashyiraho nibura ahantu habiri muri buri Kagari (sites), ariko bashobora no gushyiraho aharenze habiri bitewe n’imiterere y’umurenge, nyuma abavuzi b’amatungo bagafatanya gukingira amatungo aba yahurijwe kuri site, kandi igihe bageneye umurenge kijya kurangira n’amatungo yarangije gukingirwa, gusa ngo n’abazacinwa n’iki gikorwa nta kibazo bazagira, kuko na nyuma y’itariki 15, ikingira rusange rirangiye ngo abavuzi b’amatungo basanzwe bakorera mu mirenge, bazakomeza bakingire ayo matungo.
Uwitonze avuga ko nubwo bateganyaga gukingira ihene n’intama 80,000 mu Karere ka Bugesera kose, ngo iyo mibare ishobora kurenga akurikije imibare y’amatungo bamaze gukingira mu mirenge barangije gukorera, gusa ngo nta kibazo gihari kuko inkingo zirahari kandi nyinshi.
Gukingira amatungo ngo ni ubuntu, kandi iyo ngo ni gahunda iba inshuro imwe mu mwaka, ubu ngo ayo matungo azongera gukingirwa umwaka utaha.
Yongeraho ko gahunda yo gukingira amatungo magufi nirangira, hazakurikiraho gukingira amatungo maremare (inka), bazikingira indwara zitandukanye harimo, iyitwa igifuruto n’indi yitwa ubutaka ndetse n’iyitwa ubuganga, bakunda kwita ‘Lift valley’.