Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitanudakanye.
Mu Karere ka Bugesera, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wako Mutabazi Richard, ubu bahinduye uburyo bwo gufasha abana b’inzererezi kuva mu muhanda.
Ubusanzwe ngo iyo bafataga abana b’inzererezi, babajyanaga mu bigo ngororamuco, bakamarayo amezi atandatu, bakiga, bakabagorora, bakabacyura bakabahuza n’imiryango, ariko ikibazo baje kubona ko hari n’imiryango yifuza ko n’abandi bana babo bajyanwa muri bene ibyo bigo bitewe n’imyumvire yayo.
Yagize ati “None se umwana uramugaburira, uramwambika, uramwigisha, uramuvuza, umubyeyi akavuga ati ahubwo na murumuna we namukurikire”.
Gusa ngo hari nubwo biterwa n’icyuho cy’uburere mu muryango, umubyeyi ntabigiremo uruhare, ariko umwana yabona mukuru we yarabaye mu buzererezi, nyuma akajyanwa mu bigo ngororamuco akitabwabo, na we akaba yajya mu buzererezi kugira ngo na we ajyanwe muri ibyo bigo, kuko azi ko nta kibazo kiriyo, umwana uri yo abona ibyo arya, nyamara wenda mu rugo atabibona uko bikwiye, n’ibindi.
Ibyo byose ngo bigaragaza ahanini ko inkomoko y’ubuzererezi bw’abana ituruka ku bibazo biri mu rugo, mu miryango, hakaba n’imiryango ihorana amakimbirane, umwana akabura umwitaho.
Yagize ati “Umwana akaba ari mu muryango uhorana ibibazo bahora barwana, umugore n’umugabo bari mu nzira yo gutana. Icyo gihe kwita ku mwana ntabwo babiha n’agaciro. Hari n’imiryango iba yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusinzi, umwana akaba atabona ibyo arya ubwo akajya kubyishakira mu muhanda”.
Gusa abantu bose babona abo bana, bakangurirwa kubafata kuko ngo nk’abafite amaduka hari ubwo babona abo bana b’inzererezi, bakabona ntacyo babatwaye, rimwe na rimwe ngo ugasanga barabatuma. Ibyo rero ngo bigomba gucika ariko habaye uruhare rwa buri wese.
Uburyo bushya bwo kurwanya icyo kibazo cy’abana b’inzererezi, Akarere ka Bugesera katangiye gukoresha muri iki gihe, nk’uko umuyobozi wako abisobanura, ni ugufata abo bana mu muhanda bakajyanwa mu miryango bakomokamo.
Umuyobozi w’Akarere ati “Abana turabafata, ku bufatanye n’inzego z’umutekano, tugashaka imyirondoro yabo, tukamenya iwabo, kuko baba bakomoka mu mirenge itandukanye, hanyuma tugatumiza ababyeyi babo, tukabereka ikibazo, tukabigisha, bakanasinyira ko bagiye kwisubiraho, byarangira abana bagusubira mu miryango”.
Abana bajya mu buzererezi, ntibajyanwamo n’uko babuze ababyeyi kuko muri iyo gahunda yo kubasubiza mu miryango, ngo ntibahura n’ikibazo cyo kubura imiryango abo bana bakomokamo, ahubwo ikibazo ni uko iyo miryango iba ibanye n’ibibazo ifite.
Kuko ngo hari aho abayobozi b’Akarere ka Bugesera bamara guhuza umwana n’umubyeyi, hashira iminsi mikeya akagaruka mu muhanda, kuko ikibazo yari yasize mu rugo aza mu buzererezi kigihari.
Iyo ngo ni yo mpamvu ituma ubuyobozi bw’Akarere busaba n’ababa baturanye n’imiryango ifite bene abo bana kugira icyo bafasha. Umubyeyi ngo agomba kumva ko ari inshingano ze kurera umwana we, ariko byamunanira akitabaza n’abaturanyi.
Yagize “Urumva bariya bana, ubundi twese tubabujije kuza mu muhanda babireka. Anyuze aha nkamucyaha, nawe ukamucyaha,nyir’iduka akamucyaha,inzego z’umutekano zikamucyaha, umwana yabura aho ajya muri uwo muhanda akabivamo. Ariko iyo aje, ahubwo nkamuha umuneke, ukamugurira amata, undi akamutuma, umwana ntabwo yahava”.
Ubu buryo bushya bwo guhuza abana n’imiryango batabanje kujyanwa mu bigo ngororamuco, ngo babutangiye muri iki gihe cya Covid-19 abana batiga, kuko baburaga aho babashyira, kuko no kumujyana mu kigo ngororamuco byasaba kubanza kumupima no gutegereza ibisubizo kandi na byo bifata igihe.
Uwo muyobozi avuga ko ubu buryo bwo guhuza abana n’imiryango ari bushya, batamenya niba buzarangiza ikibazo cy’ubuzererezi kuko ngo hakiri kare kumenya ikizavamo, cyane ko na bwo bashobora kuzagera igihe bakabusuzugura, hakagaruka gahunda yo kubajyana mu bigo ngororamuco.
Gusa muri rusange avuga ko ubu buryo bushya bukora kuko hari n’ababyeyi bitera ubwoba, bagahindura imyitwarire.
Ati “Hari ubwo ufata umubyeyi ufite umwana wagiye mu buzererezi akirirwa ku murenge akaganirizwa, na we iyo yishe umubyizi we, aravuga ati, ibi ntabwo ari byo nanjye nkwiriye kubirwanya”.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko bishoboka ko umwana yananira umubyeyi we, ariko ntananire n’abandi. Ni yo mpamvu asaba umubyeyi unaniwe, kwitabaza abaturanyi kandi n’abaturanyi bakiyumvamo ko urahare rwabo rukenewe mu guca ikibazo cy’ubuzererezi mu bana.