Bugesera: Hafashwe 43 batambaye udupfukamunwa n’abatwambaye nabi

Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.


Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko abo bafashwe bongeye gusobanurirwa impamvu n’akamaro ko kwamabara agapfukamunwa uko bikwiye. Basabwe kujya bambara agapfukamunwa neza nka bumwe mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Basabwa kubahiriza n’izindi ngamba zose zashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo.

Mu zindi ngamba zijyanye no kwirinda icyo cyorezo cya Covid-19, harimo gukaraba intoki kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune, cyangwa imiti yabugenewe yitwa ‘hand sanitizer’, hakaba guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi igihe bahuriye ahantu hamwe ari benshi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.