Bunyoni isi imwikaragiyeho / Perezida Ndayishimiye yarakaye cyane / Lt Gen Gervais yamaze kurahirira kuba Minisitiri w’Intebe

Lt Gen Gervais Ndirakobuca yamaze kurahirira nshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Burundi, ni nyuma y’amasaha make yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu nk’ugomba gusimbura Gen Alain Guillaume Bunyoni wari igihangange muri iki gihugu.

Ndirakobuca yarahiriye kuba Minisitiri w’intebe wa leta y’u Burundi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2022, nibwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeje Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage nka Minisitiri w’Intebe nk’uko byari biherutse gusabwa na Perezida Évariste Ndayishimiye.

Abadepite bayobowe na Perezida w’Inteko, Daniel Gélase Ndabirabe batoye ku bwiganze busesuye, Ndicakobuca ndetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yahise arahirira izi nshingano mu muhango wabereye mu cyumba cy’inteko giherereye i Kigobe.

Umuhango w’irahira rya Ndirakobuca wayobowe na Perezida Ndayishimiye aho wari witabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Lt Gen Gervais Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yahoze muri Polisi y’icyo gihugu ndetse kuri ubu yari Minisitiri w’Umutekano n’Iterambere ry’Abaturage.

Ndirakobuca Gervais benshi bazi nka Ndakugarika ni umwe mu nshuti z’akadasohoka za Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza.

Ndakugarika nk’uko benshi bamwita yavuzweho guhohotera abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza ndetse raporo nyinshi zakurikiye imvururu zo mu 2015 zimushyira mu majwi nk’umwe mu bantu ba mbere bahohoteye abatavuga rumwe na CNDD-FDD.

Ahagana saa saba z’igicamunsi, Ibiro bya Perezida w’u Burundi nibwo byasohoye itangazo risimbuza Bunyoni, agasimburwa na Ndirakobuca.

Iki gikorwa kije nubundi gikurikira igisa n’amarenga yari yaciwe na Perezida Ndayishimiye, agaragaza ko hari umuntu ushaka kumuhirika ku butegetsi ariko ko atazahirirwa n’uwo mugambi.

Ifoto y’urwibutso Minisitiri mushya w’intebe yafatanye na Perezida
Byari ibyishimo kuri we n’umugore we nyuma yo kugirwa Minisitiri w’intebe
Perezida Evariste Ndayishimiye yari ahibereye niwe wari uyoboye uyu muhango
Abayobozi bose babyutse bahamagazwa igitaraganya kugirango Bunyoni asimbuzwe
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.