Burera: Ubuyobozi bwaburijemo ibirori byo gufata irembo bitubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwerere mu Karere ka Burera bwahagaritse ibirori byari byateguriwe mu muryango byo gufata irembo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, bushimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe hirindwa COVID-19.


Ibyo birori byasubitswe byari bigiye kubera mu Mudugudu wa Rugezi, Akagari ka Gashora mu Murenge wa Rwerere, aho ubuyobozi bwakumiriye uwo mugambi utaragerwaho nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Nsengimana Aloys yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage batubwira ko mu Mudugudu wa Rugezi hari ahantu hagiye kubera ubukwe, tujya kureba tugezeyo koko dusanga ni umuryango wari ufite gahunda yo kujya gufata irembo, ni mu rugo rw’umukecuru witwa Nyiramiryango Berancille aho twasanzeyo abantu umunani bavuga ko bategereje abashyitsi”.

Uwo muyobozi yavuze ko bamwe muri abo bashyitsi bari batangiye kuhagera, aho mu rugo hari haparitse imodoka zirindwi zari ziturutse mu duce tunyuranye tw’igihugu turimo Muhanga n’umujyi wa Kigali.

Gitifu Nsengimana yavuze ko ubwo bukwe bwahise buburizwamo, dore ko n’abaturage bari batangiye kuza muri urwo rugo bisukiranya, bibutswa ko ubukwe butari kuri gahunda bubujijwe muri ibi bihe bya COVID-19, dore ko ngo batari babimenyesheje n’ubuyobozi.

Yagize ati “Bakimara kutubwira ko bafite abashyitsi bagiye kuza gufata irembo, twasabye ko ubwo bukwe buhagarara tubibutsa ko batemerewe gukoresha ibirori muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda COVID-19, cyane ko n’ubukwe bwemewe busabirwa uruhushya, ubwo rero twasabye ko ubwo bukwe buhagarara”.

Abo mu muryango wateguye ibyo birori babivuzeho iki?

Kigali Today yaganiriye na nyiri urugo rwari rwateguriwemo ibyo birori witwa Nyiramiryango Berancille, avuga ko babiteguye batagambiriye kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ngo bari babifashe nk’ibirori byoroheje.

Ati “Ntabwo nari nzi ko ari ubukwe rwose, nabifashe nko gusurana bisanzwe, iki cyorezo cyazanye ibibazo, ubu iyo kiba kitariho ibi byose ntibiba bibaye, Imana ikiturinde”.

Uwo mukecuru avuga ko yari yiteguye abo bashyitsi yanabatekeye, ariko bakagenda batabiriye akabifata nk’igihombo. Avuga ko bazategereza Corona ikarangira cyangwa umusore n’inkumi bakifatira umwanzuro.

Ati “Ni igihombo, nari niteguye umushyitsi uzindukira, ndateka none bagiye batabiriye. None urumva bagenda bishimye batakiriwe? No kurebana mu maso ntibyakunze.Ubwo tuzabitegura Corona irangiye nibadategereza ubwo azijyana. Gusa ni Abakirisitu ntabwo babikora, ubwo bazajya kwa Padiri no mu murenge babasezeranye, sinzi ikigiye gukorwa byose bizaterwa n’ibitekerezo byabo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukomeje gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho bunihanangiriza abakomeje kurenga kuri ayo mabwiriza bukemeza ko butazigera bubajenjekera nk’uko Umuyobozi w’ako Karere Uwanyirigira Marie Chantal yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twafashe ingamba zo guhangana n’abakomeje kurenga ku ngamba zo kurwanya COVID-19, cyane cyane abadashaka kubahiriza amabwiriza mu muhango wo gushyingura n’ubukwe bwa hato na hato butamenyeshejwe ubuyobozi kandi butubahirije amabwiriza.

Ikindi twa tubari tw’inzoga zipfundikiye, aho kuzigura ngo bazijyane mu rugo ahobwo bakazinywera aho mu bwihisho nibo tugiye guhagurukira cyane, dore ko haba harimo n’abantu b’abayobozi, ndababwira ko amazi atari yayandi, turabahagurikira twivuye inyuma”.

Nubwo umuyobozi w’Akarere ka Burera yanenze abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, yashimiye n’abaturage bakomeje gutanga amakuru, abarenga ku mabwiriza bakaba bakomeje gufatwa.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.