Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, aratangaza ko mu nsengero zibarizwa muri aka Karere, rumwe rwonyine ari rwo rwujuje ibisabwa mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rukaba ari na rwo rwahawe uburenganzira bwo gufungura imiryango.
Iyo ni Paruwasi Gatulika ya Butete iherereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yemerewe kongera gufungura imiryango. Kuva mu gitondo cyo kuri iki cymweru abakirisitu bahasengera babashije gutura igitambo cya misa.
Uwanyirigira yagize ati “Ku rutonde dufite rw’insengero zose ziri mu Karere, Paruwasi gatulika ya Butete ni yo yemerewe gufungura. Izindi nsengero iyo urebye mu myiteguro hari ibikenewe bimwe na bimwe batararangiza kubona, nko kubaka ubukarabiro, abatarabasha kubona abakorerabushake bunganira abantu gukurikiza amabwiriza n’ibindi byose ngenderwaho bituma twemeza koko kubaha uburenganzira bwo kongera gusenga”.
Uyu muyobozi avuga ko bakoranye inama zitandukanye n’abanyamadini n’amatorero, mu rwego rwo kubagaragariza ibisabwa byose, abenshi bagaragaje ko batiteguye neza.
Uwanyirigira yagize ati “Icyumvikana ni uko bumvise neza amabwiriza n’icyo basabwa, impamvu tutafunguriye benshi ni bo babigizemo uruhare. Twabyumvikanyeho kandi na bo barifuza ko bafungura bamaze kuzuza ibisabwa byose, kugirango birinde izindi ngaruka zishobora kuba zavuka nyuma y’uko bafunguye imiryango bakaba bakongera gufungirwa insengero biturutse ku kutuzuza ibisabwa.
Bityo rero impande zombi zisanga kubanza kubishaka ari cyo cy’ingenzi cyatuma abantu badahuzagurika”.
Uwanyirigira akomeza avuga ko bakomeje ibikorwa by’igenzura harebwa ibimaze gukorwa hirya no hino ku nsengero n’ibikibura kugira ngo zikomorerwe.
Akaba atanga icyizere ko mu cyumweru gitaha hashobora kugira izindi zifungurwa, ariko byose bikazashingira ku myitwarire y’uko bazaba bujuje ibyangombwa byose nkenerwa.
Yashimiye abayoboke b’amadini n’amatorero uko bakomeje kumva uburemere bw’icyorezo cya Covid-19, ari na bwo bwashingiweho zifungwa.
Abasaba gukomeza kubahiriza ibiteganywa muri aya mabwiriza mashya ajyanye no gufungura insengero, kandi bakibuka ko kuba hari izatangiye kwemererwa gukora atari ku mpamvu z’uko iki cyorezo cyrangiye.
By’umwihariko abanyamadini ngo bakwiye kugira uruhare rufatika mu kunganira ubuyobozi, bashishikariza abayoboke bayo gukomeza kurwana urugamba rwo kwirinda Covid-19.