Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI, yatangaje ko idashobora gutegura amatora ku Barundi baba mu mahanga kubera icyorezo cya coronavirus.
Ibi biri mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yandikiye abahagarariye u Burundi mu bindi bihugu.
Bamwe mu Barundi baba mu mahanga bavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe, bagasaba ko leta yahindura icyo cyemezo kugira ngo na bo bashobore guhabwa amahirwe yo kwitorera umukuru w’igihugu.
Ku wa 20 Gicurasi 2020, leta y’u Burundi irateganya amatora y’uburyo butatu ku munsi umwe, aho bazatora umukuru w’igihugu, abadepite n’abajyanama ba za komine.
Abarundi barenga miliyoni eshanu ni bo bari bitezwe ko bazagera ku biro by’amatora bitandukanye kugira ngo batore abazabayobora.
Muri abo, abagera ku 12.933 ni bo Barundi bari mu mahanga bari bategereje gutora, nk’uko imibare itangwa na komisiyo y’amatora mu Burundi ibigaragaza.