General Evariste Ndayishimiye watorewe kuba Perezida w’u Burundi ashobora kurahira ku wa Kane tariki 18 Kamena 2020, nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje ko irahira rye ryihutishwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ayo makuru, ahubwo asubiza umunyamakuru wambubajije kuri iyi ngingo, yagize ati “ufite amakuru”.
Umwe mu banyamakuru bari mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi w’irahira rya Evariste Ndayishimiye uzabera mu murwa mukuru wa Politiki mu Ntara ya Gitega.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwanzuye ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe, nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza, rwemeza ko uwatorewe kumusimbura yarahira vuba bishoboka.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Evariste Ndayishimiye yavuze ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, ndetse yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose”.
BBC yabonye ubutumwa bivugwa ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, butumira abo muri iryo shyaka ku nzego z’amakomini kuzajya muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.
Ndayishimiye w’imyaka 52 ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2016, umwanya yasimbuyeho Pascal Nyabenda kuri ubu uyoboye inteko ishinga amategeko.
Kuva muri 2006 yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, nyuma agirwa umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Pierre Nkurunziza.