Burundi: Hari impungenge ko amatora atazakorwa mu mudendezo

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, Umuryango Human Rights Watch watangaje ko ufite amakenga ko amatora atazaba mu mudendezo, aho uvuga ko iki gihugu kirimo itoteza n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.


Ibi bikorwa byo kwiyamamariza amatora azaba kuwa 20 Gicurasi 2020, bitangiye kandi mu gihe mu gihugu hamaze kugaragara abantu 14 banduye Covid-19, hanavugwa umwuka mubi wa politiki.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu Burundi, Pierre Claver Kazihise, yatangaje ko kwiyamamaza bizajya bitangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, anasaba abiyamamaza kubikora bubahiriza umutekano kandi bakurikiza amategeko yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, harimo Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri kubutegetsi, Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (CNL), Gaston Sindimwo uhagarariye ishyaka UPRONA, Léonce Ngendakumana uhagarariye ishyaka FRODEBU, na Domitien Ndayizeye uhagarariye ishyaka KIRA BURUNDI.

Usibye abo baturuka mu mashyaka atandukanye, harimo n’abakandida bigenga babiri ari bo Francis Rohero na Dieudonné Nahimana.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.