U Rwanda ruri mu bihugu bihinga ibireti, kimwe mu bihingwa ngengabukungu akenshi bihingwa hagamijwe kubyohereza mu mahanga kimwe n’icyayi, ikawa n’ibindi.
Abenshi rero bazi ibireti nk’ikimera gikorwamo imiti yo kwica udukoko twangiza imyaka gusa, ariko hari abatazi ko icyo gihingwa kinakoreshwa mu kuvura abantu indwara zimwe na zimwe.
Ku rubuga https://phytotherapie.ooreka.fr, bavuze ibyiza by’ibireti bita ‘pyrèthre d’Afrique’, bakavuga ko ari ngombwa kumenya ko hari itandukaniro hagati y’ibyo bireti n’ibindi byitwa ‘pyrèthre de Dalmatie’ kuko ibyo bya kabiri ni umuti wica udukoko (insecticide).
Mu Bufaransa bagira n’andi mazina bita ibireti nka ‘œil de bouc’ cyangwa ‘camomille pyrèthre’.
Kuri urwo rubuga bavuga ko igice cy’ibireti gikoreshwa cyane ari imizi yabyo.
Bavuga ko imizi y’ibireti igomba kuba isa n’umuhondo. Iyo mizi iyo umuntu ayirigaseho irocyera cyane, igatuma azana amacandwe menshi cyane mu kanwa.
Mu mizi y’ibireti bahonekamo ibinyabutabire nka ‘alcaloïde’ na ‘tannin’, amavuta, na 33 kugera kuri 40% bya ‘insuline’, ndetse n’ibyitwa ‘polysaccharide’ byongerera umubiri ubudahangarwa. Ibireti bibikwa ari ifu.
Umwanditsi witwa Hildegarde de Bingen, wabayeho mu kinyejana cya cumi na kabiri, yanditse ku bireti.
Yagize ati, “Ibireti ni byiza, biriwe n’umuntu ufite ubuzima bwiza, kuko bigabanya uburozi muri we, byongera ingano y’amaraso meza, bigatuma agira ubwonko bukora neza. Byongerera intege abarwayi n’igihe batangiye kuremba bikabongerera imbaraga. Nta kintu na kimwe bisiga kitagogowe kubera ubushyuhe bwabyo”.
Ni ukuvuga ko ibireti bituma umubiri ufata intungamubiri zose ziri mu byo umuntu yariye. Ibireti ni byiza ku buzima hatitawe ku buryo umuntu yabiriyemo nk’uko Hildegarde abivuga.
Ibireti birinda ibicurane cyangwa se umuntu yaba yamaze kubirwara bikabivura. Mu gihe umuntu yumva afite ibimenyetso by’umuntu ugiye kurwara ibicurane, ashobora gufata ifu y’ibireti agasa n’uyihumeka, nyuma impumuro yabyo, ikazamukira mu bimyira ikagera mu bwonko, ibicurane bigahita bigenda.
Iyo umuntu yumvise ntacyo bimufashije, agomba kujya kwa muganga bakamufasha.
Imizi y’ibireti ibijije muri divayi y’umweru bivanzwe n’ubuki, nyuma umuntu akabinywa mu gitondo na nimugoroba bituma akomera.
Muganga Strehlow, umuhanga mu binyabuzima wakunze kwiga ku nyandiko za Hildegarde de Bingen, avuga ko umuntu ashobora kuminjira ifu y’ibireti mu mboga cyangwa mu nyama agiye kurya kugira ngo ahorane imbaraga, gusa ni agafu gakeya gakoreshwa kuko ibaye nyinshi byamubera bibi.
Umuntu ashobora gukoresha ibireti mu gihe ateka inkoko cyangwa izindi nyama, bikica za ‘parasites’ zaba zirimo.
Kurya ibireti ngo birinda uwabiriye kurumwa n’imibu, gusa kuri urwo rubuga bavuga ko bitemewe kurya ibireti birenze garama ebyiri ku munsi kuko birica.
Umuganga witwa Louis Van Hecken, nk’uko bivugwa na Hildegarde de Bingen, yashinze ishyirahamwe muri Zambia rivura Malaria rikoresheje ibireti. Asoza avuga ko ibireti ari ibimera byoroheje ariko bitanga icyizere ku bantu.