Burya ntago baba borohewe! Reba impamvu zituma umukobwa ahitamo gukundana n’abasore barenze umwe akabatendeka

Ibintu byamaze kuba nk’indwara ku bakobwa cyane aho usanga ahuye n’umusore akamusaba urukundo , maze akaba yafata umwanzuro wo kurumwemerera kandi afite undi kuruhande umwe cyangwa benshi atendeka , nawe ntatinye gugushyira mu mubare. Ibi rero byabaye nk’akamenyero muri iki gihe bituma abantu batangira kubifata nk’indwara kandi ikomeye.

Ku ikubitiro ikibazo cyo gukunda amafaranga ni cyo kiza ku isonga mu bituma abakobwa batendeka abasore. Gusa hari izindi mpamvu zikurikira zituma abakobwa batendeka:

1. Kugira isoni no gutinya abahungu:  Abakobwa benshi usanga bagira amasoni yo kubwira abahungu icyo batekereza, bigatuma bapfa kwemera ibyo babwiwe byose kuko hari abahungu bamwe na bamwe bamubwira ko nta rukundo wamuha bikaba byamubabaza cyane ndetse bikavamo inzika ndende icyo gihe ashobora guhita agwa mu rukundo n’uwo musore kuko ariwe abona ko ashobora kuba yamubwiza ukuri.

 2. Gukunda utuntu no kutagira urukundo: Abakobwa bamwe usanga bakunda utuntu ku buryo batabasha guhakanira umusore uwo ariwe wese babonaho udufaranga kugira ngo babashe guhabwa ibyo bakeneye byose. Ibi bituma umukobwa ashaka kwigwizaho abasore kugira ngo icyo aburiye kuri umwe akibone ku wundi.

3. Uburyarya bw’abasore: Kubera ko muri iki gihe uburyarya bumaze kwibasira cyane cyane abasore, usanga bigoye kugira ngo umukobwa abashe kwizera ko ibyo abahungu baza bamubwira byaba ari ukuri.

4. Kwirinda kugumirwa: Iyo umukobwa ageze mu gihe cyo guteretwa n’abasore benshi ntabwo abasha kugira uwo ahakanira kuko aba yumva ko agize uwo ahakanira cyangwa akagira uwo yizera cyane byazamugiraho ingaruka zo kwisanga nta n’umwe akigira nk’inshuti, akazahera iwabo nta mugabo abonye.

5. Gushaka guhitamo neza: Abakobwa benshi bakunda gukora iki kintu cyo gutendeka kugira ngo abashe guhitamo yitonze akurikije uko abona inshuti ze zihagaze, kuko hari ubwo baza kumusaba urukundo nyamara ariko akaba atarabonamo uwo yifuza.

N’ubwo abakobwa benshi babikora nk’aho ari inzira nziza bakoresha ngo babashe kugira abakunzi beza cyangwa bagaragare neza ariko ibi bibabaza abahungu cyane kuko hari ubwo umuhungu aba yarakunze by’ukuri maze yasanga umukobwa yaramutendetse bigatuma yaguhemukira kubera umujinya.

 

 

 

 

 

 

 

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.