Byafashe indi ntera , ababyeyi ba Teta Sandra bageze i Kampala / Ese ukuri n’ukuhe kuby’iri hohoterwa riri kumuvugwaho?

Amakuru avuga ko Teta Sandra ubuzima bwe buri mu kangaratete yatumye ababyeyi be berecyeza i Kampala kumushakisha , dore ko ubu bicyekwa ko aho ari ubu ntamwanzuro ari kubasha kwifatira nyuma y’amashusho yo kubeshya ko ameze neza yatambukijwe hifashishijwe telefone ye bigaragara ko atari we ukiri kuyikoresha.

Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone wiyemeje gufasha Teta Sandra kuva mu bibazo arimo, yahishuye ko ababyeyi b’uyu mugore bamaze iminsi ibiri muri Uganda bari gushakisha umwana wabo mu gihe we arwana no kubihisha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Daniella yatanze nimero z’umuryango utegamiye kuri Leta wifuza gufasha Teta Sandra, ahamya ko uzi ababyeyi b’uyu mukobwa yazibaha bagafashwa kubona umwana wabo bakomeje kuburira i Kampala.

Daniella yagize ati “Numvise ko ababyeyi ba Teta bamaze iminsi ibiri i Kampala ariko we akomeje kubihisha, arabizi ko bashaka kumenya ibyamubayeho.”

Uyu mugore watangiye urugamba rwo guhangana na Weasel uvugwaho guhohotera Teta Sandra, akomeje kumena amabanga y’uyu muryango yashatsemo.

Uyu ni na we wahishuye ko ubwo Teta Sandra yajyanaga na Chameleone mu kabari bwari uburyo bwo kujijisha abantu kugira ngo badakomeza kwishyiramo ko hari ikibazo uyu mukobwa afite ku muryango wabo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.