Byameneyekanye ko Meddy na Mimi bamaze iminsi bibarutse umukobwa none bikaba aribwo bikijya hanze

Mu gihe abakunzi ba kupure (couple) y’icyamamare Meddy ndetse n’umunya Ethiopia kazi Mimi bamaze iminsi babona amafoto agaragaza inda y’imvutsi , ariko igitangaje n’uko ntawari uziko hashize iminsi bibarutse umukobwa.

Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfira bakoze ubukwe Gicurasi 2021 , mu gihe kandi aba bombi iby’urukundo rwabo byari byaratangiye kuvugwa mu bitangazamakuru kuva Kanama 2017 . Urukundo rwabo rwakomeje gukura cyane maze banakora ubukwe bw’akataraboneka bwabereye muri Dallas ahari ibyamamare muri muzika nyarwanda bari baje kumushyigikira.

Kuva urukundo rwabo rwamenyekana , iyi couple ya Meddy na Mimi rwishimiwe na benshi kuburyo abantu bamaze kumenya ko uyu mugore atwite , umwana wabo bari bamutegerezanyije amatsiko menshi , gusa igitangaje n’uko umwana amaze iminsi avutse ntiberekane amafoto ye , ahubwo Meddy agapositinga amafoto agaragaza ko bari hafi kwibaruka kandi byaramaze kuba.

Icyakora hari amakuru avugako impamvu ari gupostinga aya mafoto akerewe ari uko nawe atabashije kuyabonera igihe ,gusa umwe mu nshuti z’uyu muhanzi waduhaye aya makuru yagize ati “Yibarutse ku wa 22 Werurwe 2022 yibaruka umwana w’umukobwa.”

Kuwa 23 Werurwe 2022, nibwo Meddy yasangije abamukurikira kuri instagram ifoto igaragaza Mimi akuriwe, yongeraho ati:”Umubyeyi w’umugisha.”

Ahandi hantu aya makuru ahamya ko Meddy na Mimi bibarutse ni rukuka atambukirizaho amakuru ye n’inkoramutima ze , kuva ubwo byahise bitangira kuvugwa .

Mugihe Meddy ataragaragaza ifoto ,mushiki we amarangamutima yamufashe maze arirekura  Ati:”Ikaze mwishwa wanjye, turi abanyamugisha kukugira. Mbarase amashimwe Meddy na Mimi kandi ndabakunda.”

Meddy n’ubwo ataragaragaza ifoto y’umwana we, ariko yahamije ko bamaze ku ababyeyi afata ifoto ye na Mimi yongeraho ati:”Papa na Mama”

REBA VIDEO

https://youtu.be/tBS11k8hdjw

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.