Byari amarira y’ibyishimo nayumubabaro, Abajura bibaga amaterefone n’iya Uncle Austin ntibayirebeye izuba / The Ben na Pamella bashimishije Abarundi nabo babereka urukundo (Reba Amafoto)

Igitaramo cya The Ben i Bujumbura cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, cyaranzwe n’ibintu bitandukanye birimo ubwitabire bw’abakunzi b’umuziki bwari hejuru icyakora kirangira hari abahanzi batabashije kuririmba. Ni igitaramo cyabereye mu kigo cya gisirikare ahitwa ‘Messe des officiers’ kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023.

Muri iki gitaramo byari byitezwe ko The Ben afatanya n’abahanzi barimo Bushali, Big Fizzo Sat B,Lino G, Shemi,Babo n’aba DJs barimo DJ Diallo, RJ The DJ wavuye muri Tanzania na DJ Lamper.

Nyuma yo kwimurira iki gitaramo mu kigo cya gisirikare kubera kwitega ubwinshi bw’abantu ndetse no ku nyungu z’umutekano wabo, abagiteguye bamenyeshejwe ko saa tanu bagomba kuba bajimije ibyuma.

Bitewe n’uko imvura yabanje kugwa i Bujumbura mu masaha y’umugoroba, igatinza abantu kugera ahabereye igitaramo, nacyo cyatangiye gitinzeho gato.

Ibi byagize ingaruka kuri gahunda z’igitaramo kuko abahanzi barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali bari aho cyabereye batashye batabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyayobowe na Amir Pro, umwe mu banyamakuru bakomeye i Bujumbura, gitangizwa na DJ Clara wari wavuye i Kigali.

Uyu yakorewe mu ngata na RJ The DJ wari waturutse muri Tanzania, mu minota nawe yahawe yashimishije abakunzi b’umuziki karahava.

Nyuma y’uyu musore, Sat B ni we wakurikiyeho avuye ku rubyiniro hakirwa The Ben wari umuhanzi mukuru.

The Ben waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki i Bujumbura.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo yitwa “Ndaje”, yasutse amarira ku rubyiniro yibutsa abafana ko icya mbere bakwiye guharanira ari ukwifuriza bagenzi babo ibyiza.

Ati “Nuramuka wifurije mugenzi wawe ibyiza Imana izaguha umugisha […] mwakoze cyane kandi Abarundi ndabakunda cyane.” Ni amagambo yavugaga asuka amarira ahita ava ku rubyiniro.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, icyakora kamwe muri two ni uko Uncle Austin wari mu bacyitabiriye yahibiwe telefone nyuma y’uko The Ben we yayibiwe mu birori byo gusabana n’abakunzi be.

Uyu mukobwa niwe wafunguye igitaramo yumvisha abantu imiziki yo kubashyushya.

Mu Burundi n’uku RJ The DJ yaserutse yambaye maze yemeza ko ashoboye ubwo yabasimbukanaga anabavugiriza ifirimbi

RJ The DJ yageze aho yigerera mu bafana maze barahatwika

Abafana ba Sat B bari bafite n’idarapo ryanditseho amazina y’uyu muhanzi wo mu Burundi.

Mbere y’uko umuhanzi The Ben ajya kurubyiniro , Umuhanzi Sat B niwe wari wabashije kuba yaririmba kuko ariwe babanjeho.

Umu Polisi ushinzwe umutekano nawe yanze gutaha nta gafoto k’urwibutso asigaranye ko muri iki gitaramo

Banamwigizagayo ariko akanga akababera ibamba ati ndabanza nifate agaserifi

The Ben akigera kurubyiniro yahageze afite ibyishimo byinshi kubera abafana bari buzuye imbere y’amaso ye

The Ben yashimishije abafana be nawe bamwereka urukundo

Iki gitaramo ntikizasibangana mu mateka y’imyidagaduro yo mu Burundi

Byari ibyishimo Uwicyeza Pamella ari gufana umugabo we wari uri kurubyiniro

Umuhanzi nyarwanda Uncle Austin yibiwe terefone muri iki gitaramo ataha yavuye kuri rezo

Pmella yasanze The Ben kurubyiniro bafatanya gushimisha abafana

Muri iki gitaramo Uwicyeza Pamella yabwiye abafana ba The Ben ari we mugabo we ko nawe abakunda

The Ben yasutse amarira ari kurubyiniro maze kwifata biranga bituma kuririmba bimunanira.

Ikiniga cyamufashe ananirwa kuririmba.

Babo niwe wasoje igitaramo cya The Ben cyarangiye abahanzi bose bataririmbye

Amafoto: Shumbusho Djasiri

Yanditswe na : Nsengiyumva Emmy uri mu Burundi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.