Byashyizwe hanze! Dore Amayeri yose n’ubutubuzi TB Joshua wiyitaga umukozi w’Imana yakoraga akabeshya ko ari ibitangaza

Ibyavuye mu bucukumbuzi bw’imyaka ibiri bwakozwe kuri Temitope Balogun Joshua wafatwaga nk’umuhanuzi ukomeye ku mugabane wa Afurika, bikomeje gushyirwa hanze, aho uyu mugabo wayoboraga itorero SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) rifite icyicaro gikuru muri Nigeria akomeje kuvugisha benshi.

Igice cya mbere cy’inkuru ya BBC cyagaragaje ibyaha bitandukanye TB Joshua yakoreye intumwa ze babanaga umunsi ku wundi, birimo kubakorera iyicarubozo no gusambanya abagore kugeza ubwo bamwe muri bo batwise, bagakuramo inda.

Iki kinyamakuru kuri uyu wa 14 Mutarama 2024 cyasohoye ikindi gice kigaragaza uburyo butandatu TB Joshua yakoreshaga, ahimba ubuhamya; ibyamufashije kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika no ku yindi migabane, bakamufata nk’umuhanuzi w’umunyabitangaza.

Abatangabuhamya baganirijwe muri ubu bucukumbuzi barimo 25 bakoreraga imbere muri SCOAN, bakomoka mu bihugu birimo u Bwongereza, Nigeria, Ghana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo n’u Budage.

Yari afite ishami ry’ubutabazi: Mu itorero rya TB Joshua habaga ishami ryihariye ryitiriwe ubutabazi, rishinzwe gukora ibishoboka byose kugira ngo ibitangaza byahimbwaga bigaragare nk’ukuri.

Mu cyumba cy’iri shami ni ho abarwayi biyambazaga TB Joshua bajyanwaga, bagasuzumwa, hanyuma abakozi baryo bagatoranya abagombaga gufatwa amashusho, bagasengerwa n’uyu mushumba.

Agomoh Paul wayoboye iri shami mu gihe cy’imyaka 10, yasobanuye ko ibyakorerwagamo byose byashingiraga ku mabwiriza ya TB Joshua, kandi ko abakozi bakoreragamo bose bari barahawe amahugurwa n’abaganga.

Aha akaba yraagize ati “Aba Kanseri barabirukanaga. Abari bafite ibisebe byakira, barabazanaga kugira ngo babagaragare nk’abarwaye Kanseri.”

Icyakurikiragaho, ni uko buri murwayi yahabwaga ikarita yanditseho ko arwaye Kanseri, TB Joshua yahagera, bose bagahagarara imbere y’imfatashusho (camera), akabasengera, nyuma bakazagaruka mu buhamya bagaragaza ko bakize.

Agomoh yatangaje ko iri shami ryakoreragamo abantu bizewe cyane mu rwego rwo kwirinda ko hari uwamena ibanga. Ati “Rwari urwego rukomeye. Si intumwa zose zamenyaga ibyabaga. Ryari ibanga.”

Abarwayi bahabwaga imiti isanzwe: Iki kinyamakuru cyasanze buri murwayi wajyaga kuri iri torero yarasabwaga kuzuza raporo ya muganga yabaga ihari, isobanura indwara ye n’imiti yandikiwe.

Icyakurikiragaho ni uko TB Joshua yamusabaga guhagarika imiti yabaga yahawe na muganga usanzwe, hanyuma mu buryo bw’ibanga, agasaba abacuruza imiti kuzana indi imeze nka yo.

Agomoh yasobanuye ko intumwa z’uyu mushumba zategekwaga gushyira imiti mu mutobe w’imbuto, “akawuha umugisha”, akabasaba kuwunywa kugira ngo bakire. Bamaraga iminsi bacumbikiwe kuri SCOAN, bakira bakibwira ko ibitangaza byabaye.

Undi mutangabuhamya utashatse ko amazina ye ajya hanze, yasobanuye ko mu myaka ya za 90 (1990) ubwo icyorezo cya SIDA cyari cyarazahaje Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, TB Joshua yategetse abarwayi bayo bafataga imiti igabanya ubukana kuyihagarika, abasezeranya kubakiza.

Yabwiye umunyamakuru ko “ubushukanyi” bwa TB Joshua bwagize ingaruka kuri benshi, bamwe muri bo barapfa. Ati “Nzi abantu bapfuye kubera ko batafashe imiti, kandi byari bigoye kubaho batyo.”

Yozaga abantu ubwonko:  Tash Ford wo muri Afurika y’Epfo yatangaje ko yagiye muri Nigeria kugira ngo TB Joshua amukize uburwayi bw’impyiko, amutegeka guhagarika imiti yafataga, ariko ko aho kugira ngo akire, yarembye kurushaho, bigera ko ayisimbuza inshuro eshatu.

Uyu munya-Afurika y’Epfo yasobanuye ko uyu mushumba wa SCOAN yababeshyaga, ariko nta muntu n’umwe washoboraga kubibona. Ati “Mvugishije ukuri, nakerezaga ko nabonaga ibitangaza. Ntabwo niyumvishaga ibyo nabonaga. Nabonye umuntu ahaguruka ku kagare [k’abafite ubumuga].”

Tash wabaye intumwa ya TB Joshua, yabwiye umunyamakuru kandi ko abarwayi basabwaga gukabiriza uburwayi bwabo kugira ngo bakire, no mu gihe bakize, bakabikabiriza. Ati “Abantu barabeshywaga byeruye.”

Ku bafite ubumuga bw’ingingo, Tash yasobanuye ko SCOAN yari yaraguze utugare bagombaga kwicaraho, kandi ko utarabikoraga yamenyeshwaga ko atari bukire. Ati “Twarababwiraga tuti ‘Nimuza mugenda n’amaguru, Papa ntabwo abasengera. Mugomba gusakuza muti ‘Mwana w’Imana, mfasha, ntabwo mbasha kugenda’!”

Bisola wakoreye muri SCOAN mu myaka 14 yatangaje ko mi 2006 yaherekeje TB Joshua muri Singapore, kuri sitade yaho ahabona abantu bagerageza guhaguruka ubwo uyu mushumba yabamenyeshaga ko amanuye ukwizera.

Bitandukanye n’ibyo yari yiteze, Bisola yamenyesheje umunyamakuru ko byageze aho ba bantu bagwa hasi, kuko batari bakize. Ati “Nararize, narabaririye.”


Yatangaga ruswa : Ababaye intumwa za TB Joshua batangaje ko bamwe muri bagenzi babo bari barahawe inshingano yo gushaka abantu babeshya ko bakorewe ibitangaza, hanyuma bakishyurwa amafaranga babaga bumvikanyeho.

Imwe muri izi ntumwa yabwiye umunyamakuru ko akenshi bajyaga gushakira aba bantu mu byaro bikennye. Ati “Twaravugaga tuti ‘Tubakeneye ngo mukine uyu mukino, kandi turabishyura’.Tukabashyira muri hoteli, tukabasukura. Barazaga, bagakora ibyo bagombaga gukora, tukabaha amafaranga, ibyakurikiragaho ni amateka.”

Ibyemezo byo kwa muganga byarahimbwaga : Ubuhamya bwatambukaga kuri televiziyo, bumwe bw’abemeza ko bakize indwara nka SIDA na Kanseri, abaganga na bo bakemeza ko koko abarwayi bakize, ariko ubu bucukumbuzi bwagaragaje ko byose byabaga ari ibihimbano.

Umunyamakuru Adejuwon Soyinka wo muri Nigeria mu 2000 na we yatangaje inkuru y’ubucukumbuzi igaragaza ko TB Joshua aha abarwayi ibyemezo byo kwa muganga bihimbano, bigaragaza ko bakize. Ariko icyo gihe uyu mushumba yamwamaganiye kure, arabihakana.

Agomoh yatangaje ko, nubwo TB Joshua yamaganye inkuru ya Soyinka, ibintu byose byaberaga muri SCOAN byabaga byateguwe. Ati “Ikintu cyose cyabaga cyateguwe, cyahimbwe. TB Joshua ni we wabaga wateguye ikinyoma cyose.”

Imbaraga nyinshi zashyirwaga mu gutunganya amashusho mbere y’uko ajya hanze : Iyi nkuru isobanura ko abantu bafatwaga amashusho, hanyuma agatunganywa kugira ngo bigaragare ko ibitangaza byabaye koko, kandi ngo byakorwaga mbere y’igihe; mu mezi cyangwa bikaba byagera no ku mwaka.

Bisola wayoboraga ishami ry’abatunganya amashusho yabyemeje, agira ati “Ibyo mubona kuri televiziyo biba byarabaye mbere cyangwa nyuma. Ntabwo wamenya igihe cyabyo. Ibyo abantu babona ntabwo ari ukuri, ni ibihimbano. Ndabivuga nk’umuntu wabaga mo imbere. Icyo batifuzaga ko abareba babona ni icyabaga cyakaswe.”

TB Joshua yitabye Imana muri Kamena 2021, azize uburwayi butamenyekanye. BBC yavugishije ubuyobozi bufite mu nshingano SCOAN, butangaza ko ibyo uyu mushumba avugwaho byose nta shingiro bifite.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.