Byavumbuwe ko Elon Mask nagura Twitter azahita yirukana abakozi 5600 bari basanzwe bayikorera

Umuherwe Elon Musk arateganya kwirukana 75% by’abakozi ba Twitter naramuka aguze uru rubuga nkoranyambaga. Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko abantu bagera ku 7.500 bakorera kuri Twitter ariko 75% ku ijana bashobora kwerekwa umuryango.

Elon Musk uri mu nzira zo kugura urubuga nkoranyambaga, yatangarije abashaka gushora imari ko ateganya kwirukana abakozi kugira ngo agabanye amafaranga uru rubuga rusohora.

Uyu muherwe Musk afite igihe ntarengwa cyo kugura Twitter bitarenze 28 Ukwakira gusa hari amakuru avuga ko ashobora kutayegukana kugeza ihangana afitanye n’ubuyobozi bwa Joe Biden rirangiye.

Iri hangana rijyanye nuko abashinzwe umutekano w’ igihugu bashaka kuzajya bamenya amakuru abera kuri Twitter n’icyogajuru cya Musk.

Mu kiganiro kuri New York Times cyagarukaga kuri gahunda ya Musk byavuze ko uretse ibijyanye no kwirukana uyu muherwe azafasha kongera itangwa ry’akazi kuri Twitter.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuherwe Elon Musk yahinduye ibitekerezo yemera kugura Twitter, nyuma y’igihe rugeretse hagati y’impande zombi ndetse hanitabajwe inkiko.

Mu ibaruwa yandikiye Twitter, Musk yemeye kugura iki kigo ku giciro yemeye mu mezi menshi ashize, ariko akaza gutangaza ko yivanye mu ihererekanya.

Ni icyemezo atangaje mbere y’ibyumweru bike ngo impande zombi zihurire mu rukiko, aho Twitter yatanze ikirego irusaba kumuhatira gusoza igikorwa cyo kugura uru rubuga nkoranyambaga, nk’uko babyemeranyije.

Muri iyo baruwa, Musk yavuze ko ko ashaka gukomeza agasoza iri hererekanya, nyuma yo kwakira amafaranga azifashishwa n’ihagarikwa ry’ikirego kiri mu rukiko.

Umuvugizi wa Twitter yemeje ko bakiriye ubwo butumwa bwa Musk, ndetse ko “intego ni ugusoza ihererekanya ku kiguzi cya $54.20 ku mugabane umwe”, ikiguzi Musk yemeye muri Mata.

Icyo gihe byemejwe ko Musk azatanga miliyari $44, maze avuga ko mu kubikora, ashaka guhanagura kuri uru rubuga nkoranyambaga konti za baringa, rugahinduka urubuga rushyigikira ukwishyira ukizana mu kuvuga ibyo abantu batekereza.

Elon Musk speaks at TED2017 – The Future You, April 24-28, 2017, Vancouver, BC, Canada. Photo: Marla Aufmuth / TED
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.