Byinshi ku buzima bwa Gen. Musabyimana wayoboraga RUD-Urunana

Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.


Amakuru y’urupfu rwa Michel Africa yamenyekanye hagaragazwa amafoto ye, nyuma yo kuraswa ashaka guhungira mu gihugu cya Uganda yarasanzwe afitemo imikorere.

Amakuru agera kuri Kigali Today yemeza ko Jean Michel Africa yarasanywe n’abandi barwanyi batanu mu gace ka Binza bahita bapfa, mu bikorwa by’igisirikare cya Kongo FARDC Sokola II, byari biyobowe Gen. Willy Yamba, uyoboye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Michel Africa arashwe nyuma y’igihe kinini akorana n’inzego z’umutekano za Uganda, kuko n’ibikorwa byo kwinjiza abasirikare mu mutwe yayoboraga yabikoreraga muri Uganda.

Ingabo za Congo FARDC zagabye igitero cyahitanye Michel Africa nyuma yo kubona amakuru y’imikoranire ye n’inzego zo hejuru zishinzwe umutekano muri Uganda zamufashaga kubona abarwanyi.

Br Gen Juvenal Musabyimana, uzwi nka Africa Michel yavutse mu 1967 mu cyahoze ari selile Ryamwana, segiteri Birembo, komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Mu mwaka wa 1994 yahunze afite ipeti rya Sous-Lieutenant, ayobora itsinda ry’abasirikare “platoon” muri batayo ya 64 yakoreraga mu Ruhengeri.

Yize amashuri abanza ahitwa Nyirandaba, akomereza ayisumbuye muri College Inyemeramihigo, akomereza mu cyiciro cya 31 cya gisirikare mu ushuri rya ESM i Kigali.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 1994 kugera Ugushyingo 1996, yakoreraga mu gace ka Kibumba, ayobora itsinda ry’abasirikare bahunganye mu cyahoze ari Zaire.

Mu ntambara ya 1998 muri Zaire, Jean Michel yagiye Congo Brazzaville, aba umwe mu bayobozi mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda ahitwa Loukolela.

Yagarutse muri Kongo Kinshasa ahamagajweho na Perezida Kabila hamwe n’abandi basirikare kumurwanirira, agirwa umuyobozi mu kigo cya gisirikare gishinzwe gutoza abarwanyi i Kinshasa, aho yavuye yerekeza ahitwa i Yakoma mu Ntara ya Equateur.

Yabaye umuyobozi muri batayo yambere muri burigade ya kabiri mu barwanyi barwaniraga Perezida Desire Kabila.

Yakoreye ahitwa Kapona mu majyaruguru ya Katanga ari umuyobozi wa S4 ashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri batayo foudre, ava muri foudre “Inkuba” akomereza ibikorwa muri batayo Luwama, na yo ayivamo ashingwa abasirikare “S5” muri burigade ahitwa Kilembwe.

Yavuye muri FDLR Foca muri 2009 ashinzwe abasirikare muri batayo ya mbere yakoreraga i Masisi, yinjira muri RUD/Urunana yashinzwe na Gen Jean-Damascène Ndibabaje wari uzwi nka Gen Musare, uyu na we yishwe n’abarwanyi ba Maï-Maï bamusanze ahitwa Mashuta mu bice bya Walikale tariki 8 Gashyantare 2016.

Br. Gen. Juvénal Musabyimana uzwi nka Africa Michel ni we wahise ayobora RUD-Urunana yashinzwe n’abanyapolitiki barwanya Leta y’u Rwanda babaga mu bihugu nka Amerika, Canada n’Uburayi.

Bamwe mubanyapolitiki bagize uruhare mu ishingwa ryawo barimo Jean Marie-Vianney Higiro wari uwukuriye, yungirizwa na Marie-Goretti Abayizigira, Félicien Kanyamibwa, Augustin Dukuze wari umuvugizi wawo, hamwe n’abandi bakoranaga nka Bonaventure Hakizimana, Col. Emmanuel Nyamuhimba uzwi nka Martin Nteziryayo.

RUD-Urunana yari iyobowe na Juvénal Musabyimana ibarizwa mu barwanyi bibumbiye muri P5 iyobowe na Kayumba Nyamwasa, ndetse ukaba ari wo uheruka kuvugwa ko wari ufite Umuhanzi Ben Rutabana nkuko byagaragaye mu ibarurwa umuryango wa Ben Rutabana wandikiye ubuyobozi bwa RNC mu ntangiriro z’Ukwakira uyu mwaka.

Umutwe wa RUD-Urunana utorohewe n’ibitero by’ingabo za Kongo FARDC, watangiye ufite abarwanyi babarirwa muri 380, ariko benshi winjiza ni Abanyarwanda ukura mu gihugu cya Uganda ubashukisha akazi.

Uretse Musare warashwe na Mai Mai na Musabyimana urashwe n’ingabo za Kongo, abandi batangije umutwe wa RUD-Urunana barimo Col. Wenceslas Nizeyimana, uzwi nka Kit, yaratashye, Col. Ildephonse Nkiranuye, uzwi nka Moses Tumusifu na Milowo barapfuye, naho Col. Martin Nzitonda uzwi nka Roshidi Rizinjirabake yaratashye mu Rwanda, mu gihe Col. Emmanuel Rugema, uzwi ku mazina ya “Umupfu w’ishyamba”, ari we usigaye kuko yari yungirije Musabyimana.

Umwaka wa 2019 ni umwaka utarabaye mwiza ku bayobozi b’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda barimo Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura wayoboraga igisirikare cya FDLR Foca warashwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki 18 Nzeri muri Rutshuru.

Br Gen Musabyimana Juvenal uzwi nka Michel Africa na we zimurashe tariki 09 Ugushyingo 2019, bagakurikira abarwanyi b’umutwe wa P5 wari ukuriwe na Maj. (Rtd) Habib Mudathiru na bagenzi be barasiwe Masisi benshi bahasiga ubuzima abandi bazanwa mu Rwanda.

Ingabo za Congo FARDC zikomeje kotsa igitutu imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Kongo mbere yo kurwanya abitwaje intwaro wabanje gucyura abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1,600 bagejejwe mu Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Bakurwa mu nkambi ya Kanyabayonga, Walungu na Kisangani mu nkambi yitiriwe Lt. Gen. Bauma, abandi barwanyi bacyuwe mu Rwanda bari mu magereza ya Kongo bazira kuba abarwanyi b’imitwe yitwaza intwaro.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.