Byinshi ukwiye kumenya ku buvuzi bukoresha stem cells

Uko ubuvuzi bugenda butera imbere niko hagenda havumburwa uburyo bunyuranye bwo kuvura indwara. Muri bwo harimo ubuzwi nka stem cells therapy mu Kinyarwanda twagenekereza ko ari ubuvuzi bukoresha uturemangingo-fatizo muzi, mu yandi magambo ni ubukoresha uturemangingofatizo twari kuzavamo utundi.

Ubusanzwe iyo hakibaho gusamwa, kaba ari akaremangingo-fatizo kamwe kakagenda kishwanyaguza tukaba tubiri, tune, umunani, gutyo gutyo. Uko tugenda tuba twinshi niko tugenda twisobanura, aho tumwe duhinduka imikaya, utundi insoro z’amaraso, utundi amagufa gutyo gutyo.

Iyi stem cell rero iba itarasobanuka ngo hamenyekane icyo izavamo niyo yifashishwa muri ubu bwoko bwo kuvura, gusa hashobora no gukoreshwa ikuwe mu muntu ukuze muri laboratwari bakayiha icyerekezo bashaka.

Gusa ubu buvuzi buracyari mu buryo bw’igeragezwa ntiburemezwa nk’uburyo bwo kuvura, niyo mpamvu hano twaguteguriye ibyo ugomba kumenya kuri ubu buvuzi, usanga hari abashobora kwiyitirira bakaba bakugurisha baguhenze ibyitwa ko ari stem cells kandi wenda Atari na zo cyangwa se mu buryo butemewe.

 

Iby’ingenzi ugomba kumenya ku buvuzi bwa stem cells

Stem cell ni akaremangingo uba utamenya ngo kazavamo iki nyuma
  1. Kugeza ubu imiti micye cyane irimo stem cells niyo yemejwe ko ivura kandi nta ngaruka

Urutonde rw’indwara zavurwa hakoreshejwe stem cells ruracyari ruto, aho akenshi bukoreshwa mu kuvura indwara zifata amaraso no gusana urwungano rw’amaraso ku barwayi ba kanseri.

Ubundi buryo bwemejwe ni ukuba haterwa umubiri ahandi, nko kuba wabagwa inyama ku itako ikomekwa ku itama, bigirwamo uruhare na stem cells ziri muri ya nyama kuba izabasha gufata ku itama ntibore ahubwo bikaba umubiri umwe.

Ubundi buryo bwose busigaye buracyari mu igeragezwa ntabwo buremezwa nk’uburyo bwo kuvura bwemewe

Uzitondere imiti ngo irimo stem cells udahawe n’ivuriro rizwi kandi utanasobanuriwe niba yaremejwe.

  1. Iyo ukoresheje umuti utaremezwa hari icyo uhomba

Nubwo ubusanzwe kuba wagerageza umuti mushya ku ndwara ntacyo byaguhombyaho cyangwa ngo biguhungabanyeho, siko biri kuri stem cells kuko zo hari ibyo zaguhungabanyaho:

  • Ingaruka z’uwo muti zishobora kugutera ibibazo by’igihe gito cyangwa kirambye ku buzima bwawe cyangwa bigatuma uburwayi aho gukira ahubwo bwiyongera
  • Kuba wakoresheje umuti uri mu igeragezwa mu buryo butemewe bikwambura amahirwe yo kuba wageragerezwaho undi muti noneho mu buryo bwemewe
  • Iyi miti nta bwishingizi buyishyura kandi iba ihenze ibi bikaba byakurura ubukene kandi ntukire indwara kuko nyine iyi miti ikiri mu igeragezwa

Usabwa gushishoza mbere yo kuba wakoresha umuti utaremezwa kuko ushobora kugirango urivura aha, ukibyimbya aha.

  1. Buri bwoko bwa stem cell bufite aho bukoreshwa hihariye

Nkuko twabibonye mu ntangiriro, uretse stem cells zo mu rusoro ziba zitarisobanura, izakuwe ku muntu mukuru zikora gusa ahahuye n’aho zakuwe. Niba urwaye ku kuboko, hagakoreshejwe stem cell yakuwe ku kuboko kuko niyo ihuje imimerere n’aharwaye.

Rero mu kugura iyi miti wakibaza niba stem cells zirimo zarakuwe ahameze nk’aho urwaye. Ikindi nanone ku zakuwe mu rusoro, ese waba uzi neza ko mu kwisobanura kwazo zari kuzavamo iz’aho harwaye? Kuko zishobora gukura zikazabyara igufa kandi umuti washyizwe ku ruhu, cyangwa zikabyara imikaya umuti washyizwe mu jisho ibi bikaba byabyara kanseri.

  1. Ubumenyi ku ndwara bugomba guhura neza n’ubumenyi ku muti

Aha twakifashisha urugero. Niba urwaye kanseri y’amaraso, kuba waterwa stem cells zizahindukamo insoro z’amaraso birumvikana kuko izo stem cells zihuye neza n’uburwayi. Ariko se kuba urwaye diyabete ugahabwa stem cells zibyara amaraso byaba bihuriye he ko ikibazo kiri mu mpindura kitari mu maraso?

Iyi miti iracyari mu igeragezwa
  1. Ubuhamya butangwa n’abantu bwitondere

Biragoye kuba wamenya abavugisha ukuri n’ababeshya bagamije indonke. Kugeza kuri ubu ubuvuzi bukoresha stem cells ni mu gusana ibice bimwe byangiritse nko ku ruhu cyangwa inyama zo mu nda kimwe na kanseri. Ku ruhu ushobora guhabwa amavuta ubwirwa ko arimo izo stem cells, bati kuyisiga uhita ukira indwara yose y’uruhu waba urwaye ndetse bakanaguha ubuhamya bw’abayakoresheje bagakira.

Gutahura ukuri bisaba kuba washishoza. Abaganga bari mu igerageza ry’umuti bahabwa ubuhamya n’abari kuwugeragerezwaho bukazifashishwa basaba ko umuti wakemerwa, ntibwifashishwa mu gucuruza wa muti. Nubona ubuhamya haba mu binyamakuru cyangwa facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga uzagire amakenga.

  1. Umuti uri mu igeragezwa ntucuruzwa

Kuba umuti uri mu igeragezwa bivuze ko utaremererwa kujya ku isoko. Nkuko twabivuze ubuvuzi bukoresheje stem cells buracyari mu igeragezwa, bityo nta muti wakagombye kuba ucuruzwa bivugwa ko urimo stem cells. Icyakora amavuriro abyemerewe ashobora gukoresha uwo muti, nabwo umurwayi akabanza agasobanurirwa agahitamo kubyemera cyangwa kubihakana kuko ni uburenganzira bwe. Iyo abyemeye kandi ntagurishwa uwo muti kuko nyine biri mu igeragezwa.

Ni ubushakashatsi bwitezweho kuzana impinduka nziza

Ubuvuzi bukoresheje stem cells ni ubuvumbuzi bwiza kandi bugezweho nyamara nanone ni ubuvuzi bukiri mu igeragezwa. Haracyari intambwe zitaraterwa gusa icyizere kirahari ko bizagerwaho kuko ibimaze kwemezwa ko bikora, bikora neza. Mu gihe umuti urimo stem cells utawukuye mu ivuriro ryemewe, ntuzawukoreshe kuko ntabwo umuti ucururizwa mu nzira cyangwa mu iduka.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.