California ikomeje kwibasirwa n’inkongi z’umuriro

Hashize ukwezi inkongi z’umuriro zibasira igice cy’uburengerazuba bwa Amerika. Ahadutse izo nkongi, abantu bashinzwe kuzimya umuriro bagaragaza umunaniro ukabije n’umuhangayiko baterwa no kuba ari bake bakanakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.



Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro 19.000 barwanye no kuzimya umuriro ahantu hatandukanye ku munsi umwe habarirwa muri 27 ku itariki ya 21 Nzeri 2020 muri Leta ya California.

Umuyobozi w’itsinda ry’abakora akazi ko kuzimya umuriro, ubifitemo uburambe bw’imyaka 20, Darrell Roberts, avuga ko batigeze bahura n’inkongi nk’izo barimo kubona ubu, akavuga ko zirimo guterwa n’ubushyuhe bw’ikirere bukabije.


Darrel avuga ko Izi nkongi zimaze gufata ubuso bungana na kilometero kare ibihumbi makumyabiri (20.000 km2) zikaba zimaze guhitana abantu basaga 30.

Ikindi kandi ngo umubare w’abiyahura mu bakora aka kazi urimo kwiyongera, kubera kuba kure y’imiryango yabo igihe kirekire, bikabagiraho ingaruka zo guhura n’indwara y’agahinda gakabije no kwiheba.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.