CAN na CHAN 2020 byamaze guhabwa amatariki mashya

Ibikombe bya Afurika by’ibihugu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka byamaze guhabwa amatariki mashya mu mwaka utaha wa 2021

Nyuma y’aho ibikombe bya Afurika birimo CHAN ndetse na CAN bisubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, uyu munsi hafashwe umwanzuro w’amatariki mashya.

Ni mu nama ya Komite Nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yateranye kuri uyu wa Kabiri i Caïro mu Misiri ifata imyanzuro yo kwimura ibi bikombe.


Igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyagombaga kubera muri Cameroun muri Mata 2020 , cyashyizwe muri Mutarama 2021, u Rwanda rukaba rwagombaga kucyitabira

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu (CAN 2021 na cyo cyagombaga kubera muri Cameroun, cyimuriwe muri Mutarama 2022.

Ku marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo, hemejwe ko iyi mikino izakomeza muri Nzeli 2020 hakinwa umukino umwe umwe mu gukuranamo.

Muri Caf Champions League imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma bizakinirwa muri Cameroon, naho muri Caf Confederation Cup imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma bizakinirwe muri Maroc.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.