Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Paul Kagame ari muri Canada aho yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ariko yanatumiwemo n’abandi bayobozi b’ibihugu batandukanye.

Perezida Kagame akigera mu Mujyi wa Québec

Perezida Kagame akigera mu Mujyi wa Québec

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 44, ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo.

Ibyo bihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.

Nk’uko bisanzwe kandi, igihugu cyakiriye iyi nama gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari muri G7 mu ihuriro rusange, aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bagihura nabyo.


Uyu mwaka, iri huriro riribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.

Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange birimo u Rwanda nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Afurika y’Epfo, Kenya, Senegal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentina, Vietnam, Bangladesh na Norvege.

Abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse n’Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (OECD) nabo bari mu batumiwe.

Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame arakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Quebec Philippe Couillard, anitabire isangira ryateguwe na Guverineri Jenerali wa Canada Julie Payette.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.