Abanyarwanda baba muri Canada bandikiye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Justin Trudeau bamusaba ko guverinoma ye yahindura uko ifata Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Canada ifite abasirikare bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bayobowe na General Romeo Dallaire, bamwe binabaviramo ihahamuka.
Ku rundi ruhande muri iki gihugu hihishe abenshi mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bakaba bakidegembya.
Canada kandi ishinjwa kuba igikoresha amoko ku Banyarwanda bari muri iki gihugu, aho isaba abasura iki gihugu kuzuza impapuro zigaragaraho amoko ya “Hutu” cyangwa “Tutsi”.
Mu 2008, imibanire y’ibihugu byombi yajemo agatotsi kubera gukoresha amoko ku Banyarwanda. Canada yaretse kubikoresha ariko ngo igumishamo byinshi mu bibazo n’ubundi biganisha ku moko.
Abanyarwanda baracyashinja inzego za Canada zishinzwe abinjira n’abasohoka gutinza gutanga viza cyangwa kuzibima ku bushake.
Ibyo ni bimwe mu byatumye Abanyarwanda baba muri iki gihugu batangira ibikorwa byo kugisaba guhindura iyo myitwarire bemeza ko idahwitse.
Ku ibaruwa yanditswe tariki 8 Gashyantare 2018, Abanyarwanda baba muri Canada bagaragaje ko bifuza ko iki gihugu cyakubahiriza amahame ya UN yo kwemeza imvugo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”
Joachim Mutezintare uyobora Abanyarwanda baba muri Canada, yagize ati “Twizera ko ibikorwa twatangiye bizafasha mu kurwanya abahakana Jenoside n’abadafite umuco wo kuyihana kuko nabyo ubwabyo ari ibyaha bya Jenoside.”
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada wifuza kandi ko Minisitiri Trudeau yashyira itegeko mu nteko ishinga amategeko rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside.
Itangazo rikomeza rigira riti “Itegeko (rigiyeho) rizakumira abahakana Jenoside kandi bifashe Canada kutaba ubuhungiro ku bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bose. Ibi kandi bizaba ari ukugaragaza ubufatanye kuri Canada ku barokotse Jenoside bahahungiye.”
Uretse ingendo Senateri Dallaire asanzwe akorera mu Rwanda, nta bandi bayobozi bakuru ba Canada baherutse mu Rwanda.
Uhaheruka ni Guverineri mukuru wa Canada Michaelle Jean waje i Kigali mu 2010, aje kuganira na Perezida Kagame uko ikibazo cyagaragaraga mu itangwa rya viza byakemurwa.