Carlos Ferrar wahoze muri Fc Barcelone niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi

Uyu mutoza waje usimbura Mashami Vincent wari umaze imyaka 3 yose atoza ikipe y’igihugu Amavubi , n’umunya Espagne wahoze ari umuyobozi wa tekinike mu ikipe ikomeye ya Fc Barcelone yitezweho byinshi , dore ko uyu mwanya yawutsindiye ahigitse abagera kw’icumi bari bakeneye aka kazi.

Ibi byamenyeka mw’itangazo ryatanzwe na Ferwafa kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe 2022 ,maze bemeza ko Carlos Ferrar ahawe amasezerano y’umwaka wose atoza ikipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘Amavubi’.

Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko yatoje ikipe y’abato muri Khazakstan , FAR Rabat na Qatar SC, ubu ari mu Rwanda aho biteganyijwe ko azajya ahembwa ari hagati y’ibihumbi 20 na 22 by’amadorari ngo ategure ikipe y’igihugu izajya ikina umukino mwiza ubereye ijisho, ndetse akazanayigeza mu irushanwa rya CHAN 2022 rizabera muri Algeria

Yasabwe gutegura ikipe nziza ikina umukino mwiza ubereye ijisho

Mu nshingano Carlos Ferrar yahawe harimo kugeza Amavubi muri CHAN ya 2022.

Carlos Ferrar yasinye amasezerano y’umwaka atoza ikipe y’igihugu cy’u Rwanda.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.