Perezida wa Namibia arashima imibanire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia

Ibi umukuru w’igihugu cya Namibia Dr Hage G. Geingob yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’ikicaro gikuru cya Polisi y’igihugu cya Namibia, inyubako iri mu murwa mukuru w’igihugu, Windhoek.

Perezida wa Namibia arashima imibanire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia Read More

Santrafurika: Abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bashimwe kubera umuganda bahakoze

Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) n’abandi Banyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) ku wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bahuriye hamwe n’abaturage bo mu murwa mukuru Bangui mu gikorwa cy’umuganda cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

Santrafurika: Abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda bashimwe kubera umuganda bahakoze Read More

Abanyarwanda batuye Congo Brazza bizihije umunsi wo kwibohora

Ambassade y’u Rwanda muri congo Brazzaville ifatanije na Diaspora nyarwanda muri Congo, yizihije isabukuru ya 25 y’umunsi wo Kwibohora. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abasaga 250, biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo,inzego z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse nabahagarariye Imiryango mpuzamahanga.

Abanyarwanda batuye Congo Brazza bizihije umunsi wo kwibohora Read More