#Kwibuka30: Nyuma y’imyaka ine urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rugiye kongera kuba.

Hari hashize imyaka ine kubera icyorezo cya COVID-19 urugendo rwo kwibuka ‘walk to Remember’ rudakorwa ariko kur’ubu rugiye kongera kuba gusa ku mubare ugereranyije. Buri mwaka itariki 7 Mata Abanyarwanda …

#Kwibuka30: Nyuma y’imyaka ine urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ rugiye kongera kuba. Read More

Iya Kane Nyakanga, Burakeye i Rwanda

Humura Ntugipfuye! Ngiri ijambo ryasubije umutima mu gitereko. Uhereye muri Mata ukagera muri Nyakanga, mu bice byose by’u Rwanda, uwumvise iri jambo wese yariruhutsaga kuko igihe cyo kwirirwa utazi ko uri buramuke, no kuramuka utazi ko uri bwirirwe cyabaga kirangiye. Ni ijambo ry’icyizere kuko ryatumye benshi bahaguruka bakajya gushaka imibereho, kuko bari bizeye ko ejo bazabaho.

Iya Kane Nyakanga, Burakeye i Rwanda Read More

Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo

Kuva muri Mata 1994, FPR yiyemeje kurwanya Jenoside, irwana inkundura na Guverinoma y’abicanyi, bituma irokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bagiye kwicwa. Mu gihe cya Jenoside, abasirikare ba Guverinoma y’abicanyi barimo batsindwa ku rugamba, bitabazaga buri gihe igihugu cy’u Bufaransa kugira ngo kibafashe. Guverinoma y’abicanyi yabonaga Operasiyo Turquoise nk’igisubizo ku byo yifuzaga, n’u Bufaransa bukayibonamo uburyo bwo kuyitabara.

Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo Read More

Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa

Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasilikare n’umubare munini w’interahamwe kugira ngo bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.

Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa Read More

14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga

Amatariki ya nyuma ya Kamena 1994 yaranzwe no gutsindwa kw’ingabo za Guverinoma y’abicanyi zitakaza ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Umujyi wose wa Gitarama wabohowe mu ijoro ryo ku wa 13-14 Kamena 1994.

14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga Read More

Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

Muri Kamena 1994, mu Turere Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi, babica nabi muri Kamena 1994.

Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi Read More