#Kwibuka26: Tariki 02/06/1994 Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye Abatutsi bari mu Nkambi ya Kabgayi

Mu gihe Jenoside yakorwaga mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 1994, Abatutsi batangiye guhunga berekeza i Kabgayi bavuye mu bice bitandukanye kuva ku itariki 12 Mata 1994. Kugeza ku itariki ya 20 Mata 1994 i Kabgayi hari hamaze kugera impunzi nyinshi z’Abatutsi maze zishyirwa ahantu hatandukanye mu mazu ari i Kabgayi.

#Kwibuka26: Tariki 02/06/1994 Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye Abatutsi bari mu Nkambi ya Kabgayi Read More

#Kwibuka26: Mu mpera za Gicurasi 1994 Jenoside yakomeje gukaza umurego mu Majyepfo

Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarabohora cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu. I Kabgayi hishwe Abatutsi bavanywe n’Interahamwe mu mazu ya Kiliziya bajya kwicirwa kuri Nyabarongo, bamwe batabwamo ari bazima.

#Kwibuka26: Mu mpera za Gicurasi 1994 Jenoside yakomeje gukaza umurego mu Majyepfo Read More

Amerika n’u Bwongereza baba bivuguruza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Leta y’u Rwanda yerekanye aho ihagaze ku cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’u Bwongereza cyo kudakoresha imvugo ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’ nubwo ibyo bihugu byagiye byemeza inzira zanyuzwemo kugira ngo hashyirweho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 (International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda).

Amerika n’u Bwongereza baba bivuguruza ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi? Read More