Mu mbuga y’inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Amakuru aturuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko mu mbuga irimo inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mbuga y’inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside Read More

#Kwibuka26: Ifatwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Kanombe riri mu byaciye intege Leta y’abicanyi

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 22 Gicurasi 1994, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe cyakuwe mu maboko y’abicanyi, iyo tariki ikaba ari imwe mu matariki akomeye mu guhagarika Jenoside. Mu bindi bice by’Igihugu byari bitarabohorwa n’Inkotanyi, ahari hasigaye Abatutsi bakihishahishe, Leta y’abicanyi yari ikomeje kubica.

#Kwibuka26: Ifatwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Kanombe riri mu byaciye intege Leta y’abicanyi Read More

CNLG yatangaje abandi baganga, abaforomo n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bakoze Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro, by’umwihariko mu Bitaro bya CHUB no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

CNLG yatangaje abandi baganga, abaforomo n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bakoze Jenoside Read More

#Kwibuka26: Mu Bisesero Abatutsi birwanyeho ariko barushwa imbaraga baricwa

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bisesero yari muri Perefegirura Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi, ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi kuko babarurwaga mu bihumbi 60, bakaba barakoze amateka yo kwirwanaho bikomeye kuko bageze muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

#Kwibuka26: Mu Bisesero Abatutsi birwanyeho ariko barushwa imbaraga baricwa Read More

#Kwibuka26: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Kibeho bishwe nyamara bari bijejwe kurindwa

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, bapfuye nyuma y’ukwezi Jenoside itangiye kuko bishwe ku itariki ya 7 Gicurasi, ikindi gihe cyose bakaba barabeshywaga ko barinzwe n’abajandarume.

#Kwibuka26: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Kibeho bishwe nyamara bari bijejwe kurindwa Read More

Tariki 06 Gicurasi 1994: Inkunga ya Gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta y’abicanyi yihutishije Jenoside

Mu ntangiriro z‘ukwezi kwa gatanu 1994 Abatutsi bakomeje kwicwa, mu duce twari tukiri mu maboko y’ingabo z’abicanyi. Izo ngabo zakomeje guterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa, kandi yari izi neza ko mu Rwanda hakorwaga Jenoside. Iyo nkunga yahabwaga igisirikari cy’abicanyi yihutishije Jenoside, bituma hamwe na hamwe hicwa n’abari kurokoka.

Tariki 06 Gicurasi 1994: Inkunga ya Gisirikari u Bufaransa bwahaga Leta y’abicanyi yihutishije Jenoside Read More