Abafana ba Arsenal FC baremeye imiryango 86 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2020 baremeye imiryango 86 yo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo igizwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bahaye iyi miryango inkunga y’ibiribwa bizera ko izayifasha muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

Abafana ba Arsenal FC baremeye imiryango 86 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Read More

Ikoranabuhanga ryafashije benshi mu #Kwibuka26

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyinshi muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zakozwe abaturage batavuye mu ngo zabo. Aha, abaturage bakanguriwe kujya bakurikira ibiganiro binyuranye ku mateka ya Jenoside, byagiye bitangwa kuri Radio, Televiziyo, Ibinyamakuru byandika ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwinshi, bwari bukubiye ku mateka ya Jenoside, ubuhamya bunyuranye ndetse n’ibiganiro bigamije ubwiyunge no kwiyubaka mu Banyarwanda.

Ikoranabuhanga ryafashije benshi mu #Kwibuka26 Read More