RBC yamuritse imashini ‘Irembo ry’Isuku’ ifasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi ikareba ko yambaye neza agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

RBC yamuritse imashini ‘Irembo ry’Isuku’ ifasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 Read More

#GumaMuRugo turayikozaho imitwe y’intoki – Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.

#GumaMuRugo turayikozaho imitwe y’intoki – Minisitiri Busingye Read More

COVID-19: Abacururizaga n’abakoreraga mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu rugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

COVID-19: Abacururizaga n’abakoreraga mu masoko yafunzwe basabwe kuguma mu rugo Read More

Imibiri isaga 100 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni yo imaze kuboneka mu rugo i Nyamirambo

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbiz François, habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Nk’uko bisobanurwa na Rugwiro Paulin, Komiseri muri Ibuka ushinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside, avuga ko igikorwa yo gutaburura iyo mibiri cyatangiye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, kirakomeza kugeza uyu munsi.

Imibiri isaga 100 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ni yo imaze kuboneka mu rugo i Nyamirambo Read More