RIB yerekanye umugabo ukekwaho gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru Bizimana Celestin akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.

RIB yerekanye umugabo ukekwaho gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi Read More

Kigali: Amasibo yo muri Kicukiro yari asigaye muri #GumaMuRugo yakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.

Kigali: Amasibo yo muri Kicukiro yari asigaye muri #GumaMuRugo yakuwemo Read More

COVID-19: Polisi yagaragaje urundi rutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza

Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.

COVID-19: Polisi yagaragaje urundi rutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza Read More

Rubavu: Umukino w’umupira w’amaguru watumye abakozi 6 bahagarikwa mu kazi

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.

Rubavu: Umukino w’umupira w’amaguru watumye abakozi 6 bahagarikwa mu kazi Read More