Insengero zemerewe gufungura nyuma y’amezi ane zifunze

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yize ku cyorezo cya Coronavirus yanzura ko insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura bugatangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura niba zubahirije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Insengero zemerewe gufungura nyuma y’amezi ane zifunze Read More

Guverineri Kayitesi ntatumwe gusimbura abayobozi b’uturere – Min. Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasabye abayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo kuyoboka Guverineri mushya wagiye kuri uwo mwanya yari asanzwe ayobora akarere nka mugenzi wabo, anaboneraho kwibutsa Guverineri mushya ko atashyiriweho kuza gusimbura abayobozi b’uturere mu nshingano.

Guverineri Kayitesi ntatumwe gusimbura abayobozi b’uturere – Min. Shyaka Read More

Abangavu babyaye imburagihe ngo iyo basobanukirwa itegeko ryo gukuramo inda ntibaba babayeho nabi

Umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usobanurira abakobwa babyaye batujuje imyaka y’ubukure ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu gukuramo inda.

Abangavu babyaye imburagihe ngo iyo basobanukirwa itegeko ryo gukuramo inda ntibaba babayeho nabi Read More

Ibice bimwe by’Akarere ka Gasabo bizabura umuriro ku wa Gatatu

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko Akagari ka Kamatamu n’igice cy’ Akagari ka Kamutwa, mu Murenge wa Kacyiru ndetse n’igice cy’ Akagari ka Kamukina mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo hazaba ibura ry’umuriro w’amashanyarazi kuwa Gatatatu tariki ya 15 Nyakanga 2020, kuva saa tanu za mu gitondo kugera saa sita z’amanywa.

Ibice bimwe by’Akarere ka Gasabo bizabura umuriro ku wa Gatatu Read More