Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa

Ubutwari bw’Abatutsi bo mu Bisesero bumaze kumenyekana mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 1994, Abasesero bahanganye n’ibitero by’interahamwe igihe kirenze amezi abiri kugeza ubwo Inama ya Guverinoma ya KAMBANDA ishyira icyo kibazo ku byagombaga kwigwaho mu nama yo ku wa 17 Kamena 1994. Hafashwe icyemezo cyo koherezayo abasilikare n’umubare munini w’interahamwe kugira ngo bice Abasesero bari bakirwanaho bakoresheje intwaro gakondo.

Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa Read More