Igihe cyo gufungura insengero n’utubari ntikiragera – Prof Anastase Shyaka

Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.

Igihe cyo gufungura insengero n’utubari ntikiragera – Prof Anastase Shyaka Read More

Musanze: Abantu 150 batwara abagenzi ku magare bahawe inkunga y’ibiribwa

Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.

Musanze: Abantu 150 batwara abagenzi ku magare bahawe inkunga y’ibiribwa Read More

#Kwibuka26: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Kibeho bishwe nyamara bari bijejwe kurindwa

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, bapfuye nyuma y’ukwezi Jenoside itangiye kuko bishwe ku itariki ya 7 Gicurasi, ikindi gihe cyose bakaba barabeshywaga ko barinzwe n’abajandarume.

#Kwibuka26: Abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Kibeho bishwe nyamara bari bijejwe kurindwa Read More