Musanze: Ikibazo cy’imirongo kuri kandagira ukarabe kigiye gukemurwa burundu

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Andrew Rucyahanampuhwe, aratangaza ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2020, ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko na gare, hagiye kubakwa aho gukarabira intoki mu buryo buhoraho kandi bufasha abantu benshi gukarabira icyarimwe.

Musanze: Ikibazo cy’imirongo kuri kandagira ukarabe kigiye gukemurwa burundu Read More

Abanyeshuri bagicumbitse aho biga bagiye gufashwa gusubira iwabo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Abanyeshuri bagicumbitse aho biga bagiye gufashwa gusubira iwabo Read More