COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, ibikorwa byo gusura Pariki z’Igihugu eshatu ari zo iy’Ibirunga, iya Mukura-Gishwati ndetse n’iya Nyungwe byabaye bisubitswe by’agateganyo, mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

COVID-19: Gusura Pariki y’Ibirunga, Mukura-Gishwati na Nyungwe byasubitswe Read More

U Rwanda rugiye guhagarika ingendo z’indege mu rwego rwo gukumira #COVID19

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 20 werurwe 2020.

U Rwanda rugiye guhagarika ingendo z’indege mu rwego rwo gukumira #COVID19 Read More

Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto)

Harabura iminsi itatu gusa, kugira ngo Tour du Rwanda 2020 itangire. Ni isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ribera mu Rwanda, kuri iyi nshuro rikazaba riba ku nshuro ya 12. Kuri iyi nshuro rizaba rishimishije cyane, aho abazaryitabira bazagira umwanya wo kureba ubwiza bw’u Rwanda, mu nzira (etapes) umunani abasiganwa bazanyuramo.

Dore ibyiza ubona ku nzira ya Tour du Rwanda (Amafoto) Read More