Dr Donald Kaberuka yashyizwe mu itsinda rishaka ibisubizo ku ihungabana ry’ubukungu bwa Afurika

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Cyril Ramaphosa, yashyizeho itsinda rishinzwe gukorera ubuvugizi umugabane wa Afurika mu ruhando mpuzamahanga, kugira ngo amahanga atere inkunga ubukungu bwa Afurika burimo guhungabana biturutse ku cyorezo cya #COVID19.

Dr Donald Kaberuka yashyizwe mu itsinda rishaka ibisubizo ku ihungabana ry’ubukungu bwa Afurika Read More

Uburasirazuba: Gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi si itegeko – PSF

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, avuga ko gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi birimo gukorwa mu mijyi na santere z’ubucuruzi mu ntara atari itegeko, kuko n’amarangi yemewe gusigwa ahubwo buri wese akwiye kumva ko agomba gukesha aho akorera.

Uburasirazuba: Gushyira amakaro ku nzu z’ubucuruzi si itegeko – PSF Read More

U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kugira imihanda myiza muri Afurika (Amafoto)

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje kuri Twitter ko u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite imihanda yujuje ubuziranenge muri Afurika, ku manota atanu (5.0), rukurikiye Afurika y’Epfo ya kabiri na yo ifite amanota 5.0, mu gihe Namibiya ya mbere yo ifite amanota 5.2.

U Rwanda ku mwanya wa gatatu mu kugira imihanda myiza muri Afurika (Amafoto) Read More