Gakenke: Toni 10 za kawunga zabuze isoko zigiye guhabwa abanyamuryango ba COTUMU

Abahinzi bo mu Karere ka Gakenke bagize Koperative COTUMU ihinga ibigori ikanabyongerera agaciro bivamo ifu ya kawunga, bamaze iminsi bafite ikibazo cya kawunga ingana na toni 10 batunganyije, ikaba yaraheze mu bubiko bw’uruganda rwabo kubera ko isoko bari basanzwe bayigemuraho ryahagaze babura aho bayerekeza.

Gakenke: Toni 10 za kawunga zabuze isoko zigiye guhabwa abanyamuryango ba COTUMU Read More

Guverinoma yafashe ingamba zo gushyigikira ubucuruzi no kugabanya igabanuka ry’amafaranga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi gikomeje kugira ingaruka ku bayituye, amezi ari imbere azaba ingorabahizi, bikaba bisaba imbaraga z’abikorera na Leta mu rwego rwo guhangana n’izo mpinduka z’ahazaza.

Guverinoma yafashe ingamba zo gushyigikira ubucuruzi no kugabanya igabanuka ry’amafaranga Read More

Abakorana n’amakoperative abitsa muri SACCO bemerewe kubikuza atarenze ibihumbi 50 buri muntu – RCA

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, aratangaza ko buri munyamuryango mu bagize koperative cyangwa amatsinda manini akorana na Sacco yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda atarenze ibihumbi 50 mu cyumweru.

Abakorana n’amakoperative abitsa muri SACCO bemerewe kubikuza atarenze ibihumbi 50 buri muntu – RCA Read More

Gakenke: Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko

Abakora umwuga w’ubworozi bw’inkoko mu Karere ka Gakenke baratabaza Leta ngo ibashakire isoko ry’amagi mu gihe bakomeje guhura n’igihombo gikomeye muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ubu amagi asaga ibihumbi 300 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 24 akaba ari mu buhunikiro nyuma y’uko isoko rihagaze.

Gakenke: Amagi asaga ibihumbi 300 yabuze isoko Read More

Ibihugu bikize byagabanyirije imyenda ibihugu bikennye

Ibihugu bikize ku isi biri mu ihuriro rya G20 byagabanyije imyenda byagombaga kwishyurwa n’ibihugu bikennye, byinshi mu byakuriweho imyenda bikaba biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ibihugu bikize biravuga ko byagabanyirije ibikennye imyenda kugira ngo ayo mafaranga ibihugu bikennye biyifashishe mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu ibyo bihugu byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Ibihugu bikize byagabanyirije imyenda ibihugu bikennye Read More