Nyabihu: Polisi yafashe ababyeyi baherutse gutwika umwana wabo intoki

Polisi irakangurira ababyeyi n’abandi bafite inshingano zo kurera kwirinda guha abana ibihano by’indengakamere byiganjemo ibibabaza umubiri. Ni nyuma y’aho tariki ya 29 Kamena 2020 mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa hagaragaye ababyeyi batwitse intoki umwana wabo w’imfura bamuhora ko yafashe amafaranga akajya kuyagura amandazi.

Nyabihu: Polisi yafashe ababyeyi baherutse gutwika umwana wabo intoki Read More

Polisi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena Polisi ikorera mu karere ka Gakenke yafashe ikamyoneti yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite ibirango RAB 019P. Iyi modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Ntezikizaza Léonard w’imyaka 50, yari ipakiye litiro 2,125 z’ inzoga zitujuje ubuziranenge.

Polisi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge Read More

Uwashakishwaga yahekenye SIM Card nyuma yo kubikuza bimuviramo gufatwa

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Kamashashi yafashe uwitwa Twitegure Protestestere w’imyaka 31. Uyu akaba yari amaze iminsi agenda abikuza amafaranga mu buryo bw’uburiganya ku bakozi b’ikigo cy’itumanaho gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Uwashakishwaga yahekenye SIM Card nyuma yo kubikuza bimuviramo gufatwa Read More