CP Kabera: Abanyonzi barasabwa kubahiriza amabwiriza bahawe

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020 harimo umwanzuro wemerera abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) gusubukura imirimo yabo. Ni nyuma y’igihe kirekire bari barahagarikiwe imirimo yabo yo gutwara abagenzi ahubwo bagatwara imitwaro gusa nka zimwe mu ngamba zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera: Abanyonzi barasabwa kubahiriza amabwiriza bahawe Read More

Kigali: Utubari n’amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Inyubako zigera kuri 70 zo mu Mujyi wa Kigali zitanga serivisi z’amaresitora n’utubari ndetse n’amazu acuruza amacumbi (Motels) mu mpera z’iki cyumweru zimwe zarafunzwe izindi zicibwa amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Kigali: Utubari n’amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 Read More

RIB yafunze uwamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana bikamuviramo urupfu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.

RIB yafunze uwamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana bikamuviramo urupfu Read More

Rutsiro: Polisi yafatiye mu ngo z’abaturage amabuye y’agaciro arenga ibiro 370

Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 Polisi yakoze igikorwa cyo kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mukura, mu Kagari ka Kagano mu midugudu ya Kazizi na Gakeri.

Rutsiro: Polisi yafatiye mu ngo z’abaturage amabuye y’agaciro arenga ibiro 370 Read More

Ruhango: Umumotari yagwiriwe n’igiti ahita apfa uwo yari ahetse arakomereka

Byabereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 ubwo Moto ifite Plaque RF 996 C yari itwawe n’uwitwa Mbarushimana Joseph w’imyaka 26 y’amavuko, ukomoka Karere ka Nyanza yagwirwaga n’igiti batemaga ku muhanda, ibiti byatemwaga ku muhanda mu murenge wa Kabagari.

Ruhango: Umumotari yagwiriwe n’igiti ahita apfa uwo yari ahetse arakomereka Read More